skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 62 yasubiye ku ishuri kugira ngo azabe umudepite

Yanditswe: Tuesday 30, Mar 2021

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 62 ukomoka mu mujyi wa Lusaka muri Zambia yaciye ibintu kubera umwanzuro wo gusubira ku ishuri ku myaka ye aho ngo yifuza kuba umudepite cyangwa se byamukundira akaba yaba umusirikare.

Sponsored Ad

Madamu Maureen Ngoma yahisemo gutangrira mu mwaka wa 8 kugira ngo arebe ko yazakabya inzozi ze nubwo yakererewe

Ngoma n’umunyeshuri ku kigo cyo mu mujyi wa Lusaka cyitwa Chisenga primary school.

Ngoma yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye asubira ku ishuri ari ukureba uko yazakora mu biro nk’abandi bose ndetse ngo ntiyitaye ku myaka ye.

Yagize ati “Ndashaka kuzakora mu biro bikomeye ngafasha abaturage igihe nzaba ndangije amashuri.

Uyu mukecuru yavuze ko nta kabuza narangiza kwiga azahita ahatanira kuba umudepite mu mujyi wa Lusaka cyangwa se yiyandikishe mu gisirikare.

Uyu mubyeyi w’abana 9 yavuze ko akunda abagore bigenga bakora mu biro bikomeye kandi ko nawe yari kuba umwe muri bo iyo ataza gufata umwanzuro wo kureka ishuri agashaka umugabo afite imyaka 17 mu myaka 45 ihise.

Ubu Madamu Ngoma ajyana ku ishuri n’abuzukuru be bato bacyiga mu mashuri abanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa