skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 15 yarashe umugabo witwaje intwaro washakaga kumufata ku ngufu

Yanditswe: Saturday 13, Mar 2021

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 15 wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yarasaga isasu mu mutwe umugizi wa nabi wari witwaje intwaro washakaga kumufata ku ngufu mu bihuru.
Uyu mukobwa yarasiye uyu mugizi wa nabi ahitwa Wedela muri Carletonville muri Afurika y’Epfo kuwa 08 Werurwe 2021.
Kapiteni Eddie Boboko usanzwe ari umuvugizi wa Polisi muri aka gace yatangaje ko uyu mukobwa yafashwe n’umugizi wa nabi witwaje intwaro wamuhatirije gukuramo imyenda bari mu gace kagizwe (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 15 wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo yaciye ibintu mu binyamakuru ubwo yarasaga isasu mu mutwe umugizi wa nabi wari witwaje intwaro washakaga kumufata ku ngufu mu bihuru.

Uyu mukobwa yarasiye uyu mugizi wa nabi ahitwa Wedela muri Carletonville muri Afurika y’Epfo kuwa 08 Werurwe 2021.

Kapiteni Eddie Boboko usanzwe ari umuvugizi wa Polisi muri aka gace yatangaje ko uyu mukobwa yafashwe n’umugizi wa nabi witwaje intwaro wamuhatirije gukuramo imyenda bari mu gace kagizwe n’ibihuru.

Uyu mukobwa wari umaze gukuramo imyenda yahise asaba uyu mugizi wa nabi nawe gukuramo bagakora imibonano mpuzabitsina neza nibwo yashyize hasi imbunda uyu mukobwa ahita ayifata aramurasa mu mutwe.

Polisi yatangaje ko ikomeje gucukumbura byinshi kuri ubu bwicanyi bwakozwe n’uyu mukobwa utatangajwe amazina.

Icyakora,uyu mukobwa yahise ajyanwa kwa muganga kubera ko yari yahungabanye nyuma yo kurasa uyu mugizi wa nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa