skol
fortebet

Umuraperi yahaye umwana we w’imyaka 2 impano y’imodoka ya Lamborghini ihenze cyane

Yanditswe: Friday 21, May 2021

Sponsored Ad

Umuraperi wo mu Burusiya witwa Timur Ildarovich Yunusov w’imyaka 37 yakoze agashya aha umuhungu we w’imyaka 2 impano y’imodoka ya Lamborghini igura ibihumbi 100 by’amapawundi.

Sponsored Ad

Bwana Timur Ildarovich Yunusov uzwi nka Timati,yavuze ko yaguriye iyi modoka uyu mwana w’imyaka 2 ariko ngo azayimuha abaye mukuru.

Uyu muhanzi yahaye uyu mwana we igikinisho cy’iyi modoka yamuhaye kugira ngo ategereze iyi ihenze.

Video y’uyu muhanzi ari guha iyi modoka umwana we yaciye ibintu hirya no hino kuko yayishyize ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwa n’abarenga miliyoni 16.

Uyu muraperi yagaragaye atwaye uyu mwana we mu modoka ye arangije amugeza kuri iyi modoka yamuguriye.

Uyu muhanzi yahise afungura iyi modoka nziza ya Lamborghini Aventador SVJ niko kuvuga ko ari impano yaguriye uyu muhungu ariko azayimuha yujuje imyaka 16.

Timati afite abana 2 barimo uwitwa Alisa w’imyaka 7 yabyaranye n’umunyamideli,Alena Shishkova n’uyu mwana w’imyaka 2 witwa Ratmir yabyaranye n’umunyamakuru witwa Anastasia Reshetova.

Umuhanzi Timati asanzwe ari n’umushabitsi mu byo kogosha,gushyiraho Tattoos no gucuruza za restaurants.

Uyu Murusiya yavuze ko iyi modoka azaba ari kuyitwara kugeza ubwo uyu mwana we azakura akayimuha.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa