skol
fortebet

Umusore yaciye ibintu kubera ukuntu yagiye gutera ivi yitwaje impeta 5 [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Umusore ukomoka Atalanta muri US yaciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yagiye gutera ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore yitwaje impeta 5 kugira ngo aze guhitamo umwe.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na NBC News, uyu mukobwa wambitswe impeta witwa Brittney Miller,yavuze ko umukunzi we yatumye yizera ko bazasohokana bagiye gusangira pasika atari yiteze ko aza kumwambika impeta.

Icyakora uyu mukunzi we witwa William Hunn yamujyanye ku kibuga cy’indege yakodesheje indege ya kajugujugu ayiparika ku gisenge cy’inzu aba ariho amwambika impeta,bitegeye umujyi.

Ubwo aba bombi bari imbere y’iyi ndege,inshuti zabo zahise zihagera.Uyu mukobwa yabwiye kiriya kinyamakuru ati “Ubwo nabonaga abo bose ku gisenge,umutima wanjye warahagurutse.Nahise ntekereza nti “Ooh bigeye kuba,bigeye kuba.”

Uyu mukobwa yahise abona uyu mukunzi we akuyemo impeta 5 niko kumubwira ati “Namenye icyo urukundo aricyo duhuye.Wamfashije kumva ko ntabaho ntagufite.Ndashaka kumarana igihe nsigaje ku isi nawe.”

Uyu musore ngo yamubwiye ati “Wafata izi mpeta zose cyangwa uhitemo imwe.”Uyu mukobwa yahisemo impeta arayimwambika hakurikiraho ikirori kidasanzwe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa