skol
fortebet

Umwongerezakazi ukundana n’umunya Misiri yahishuye ko basigaye batera akabariro 4 mu cyumweru ngo abashe gutwita

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Joanna Girling w’imyaka 45 ukomoka ahitwa Norfolk, yahishuye ko akora imibonano mpuzabitsina 4 mu kwezi n’umukunzi we witwa Hysm Fygo w’imyaka 38 kugira ngo abone umwana.

Sponsored Ad

Madamu Joanna yavuze ko umuryango we wamwihakanye kubera ko yashakanye n’umugabo wo muri Afurika bakeka ko azaba nk’undi bahoranye wamubenze amaze kumutwara amapawundi 1,500.

Aganira na Fabulous,madamu Joanna yagize ati “Ndakeka ko ndashaje cyane ku buryo ntatwita.Ndabizi ko Hysm azaba umubyeyi mwiza.

Ndiyumva neza nk’igihe nari mu myaka 20.Dukora imibonano mpuzabitsina inshuro 4 mu cyumweru.Sinjya ndambirwa Hysm,niwe wa mbere kuri njye.

Natekerezaga ko uwahoze ari umugabo wanjye Hassan yankundaga kuko yambwiraga ko ashaka ko dushyingiranwa nyamara kwari ukubeshya.

Natekerezaga ko nta wundi mukunzi nzabona ariko Hysm n’urukundo rw’ubuzima bwanjye.

Nta mafaranga Hysm aransaba yaba n’igiceri kimwe.Ndabizi ko urukundo rwe ari urw’ukuri.Ari kumwe nanjye kubera ko ankunda.

Ubwo nari mvuye mu Misiri,umuryango wanjye waranyihakanye.Bavuze ko ndi umusazi kubera ko nkundana n’umusore nduta ariko ntacyo bimbwiye.

Aya ni amahirwe yanjye ya kabiri kandi ntacyo nicuza.”

Joanna yahuye na Hysm muri 2019,nyuma y’amezi make abeshywe n’umusore bakundaga witwa Hassan wamwanze amuziza ko abyibushye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa