skol
fortebet

Wa musore wishe umukunzi we kubera ko yasanze atwite inda y’amezi 3 yakatiwe kwicwa amanitswe

Yanditswe: Saturday 02, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Idris Mustapha w’imyaka 29 yakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe nyuma yo kwica uwari umukunzi we ngo n’uko asanze atwite inda y’amezi atatu batarashyingiranwa.

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Leta rukuru rwa Jigawa rwemeje ko uyu Mustapha wabanaga n’uyu mukobwa witwa Nafisa Hashimu mu mudugudu wa Daneji maze nyuma bakaza gutandukana.

Nyuma y’iperereza rya polisi , byaje kugaragara ko Mustapha yatemye umuhogo wa nyakwigendera Nafisa maze akamusiga mu kidendezi cy’amaraso.

Abazwa n’urukiko yabanje kubihakana ariko nyuma aza kwemera ko ariwe wakoze iki cyaha maze yemera ko yishe Madamu Nasifu nyuma y’uko yari amaze kumubwirako atwite inda y’amezi atatu.

Ati: “Namwishe kugirango nirinde ikimwaro cyo kubyara mu gasozi , Narimfite isoni z’ukuntu abantu bazabifata nibumva ukuntu twabyaye tutarashyingiranwa bityo mfata icyemeze kibi cyo kumuvukiriza ubuzima”.

Mucyemeze cy’uhagarariye urukiko Ahmed Kazaure, nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha , yahise amusabira igihano cyo kwicwa amanitswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa