Polisi yacyebuye abasakaza amashusho y’abakomeretse cyangwa abitabye Imana
Yanditswe: Friday 06, Jun 2025

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yihanangirije abantu basakaza amashusho cyangwa amafoto agaragaza abantu bakomeretse cyangwa abitabye Imana, avuga ko ari imyitwarire mibi kandi igayitse, nubwo gutanga ibitekerezo no guhanahana amakuru ari uburenganzira bwa buri wese.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (rwasimbuye Twitter) kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025, ACP Rutikanga yavuze ko gukwirakwiza amafoto y’abantu bahuye n’impanuka, cyangwa ibindi byago ari ibikorwa byica uburenganzira bw’abantu, byambura agaciro abayahuye n’ibyo byago, kandi bikongera intimba ku miryango yabuze ababo.
Avuga ati “Tuributsa ko gufata cyangwa gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’abantu bakomeretse cyangwa umurambo, by’umwihariko ahabereye impanuka, icyaha, kwiyahura, cyangwa umuntu uri mukaga, ari imyitwarire itemewe na gato,”
Yakomeje agaragaza ko iyo myitwarire ishobora no gukoma mu nkokora iperereza ry’inzego z’umutekano, ndetse ikaba ishobora no kuvogera ubuzima bwite bw’uwahuye n’ikibazo.
Yongeyeho ati “Ibi bikorwa byambura agaciro uwahuye n’ikibazo, bikongera intimba ku miryango yabuze ababo, bivogera ubuzima bwite bw’umuntu ndetse bishobora no gukoma mu nkokora iperereza.
“Abantu baributswa guhagarika iyi myitwarire mibi, kuko itesha agaciro umuntu wagize ikibazo n’abagize umuryango we.”
RMC yasabye abanyamakuru kwigengesera ku nkuru zijyanye no kwiyahura
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), na rwo rwasabye abanyamakuru kujya bitonda mu gutara no gutangaza inkuru zirebana n’abantu biyahuye cyangwa ibibazo byo mu mutwe.
RMC yagaragaje ko itangazamakuru rifite uruhare rukomeye mu kwigisha abaturage no kubafasha kumenya no guhangana n’indwara zo mu mutwe, ariko ko mu nkuru zifite aho zihurira no kwiyahura, hakenewe ubwitonzi bwihariye.
Bati “Gutangaza izi nkuru mu buryo budakwiriye – nko gutangaza amazina, amashusho ateye ubwoba, gutesha agaciro no kunnyega abo byabayeho – bishobora guhungabanya abafite intege nke mu mitekerereze,”
RMC yasabye ko abanyamakuru birinda gusobanura mu buryo bwimbitse inzira zakoreshejwe mu kwiyahura, kuko bishobora guteza ingaruka mbi ku bantu bari mu bibazo bifitanye isano n’imitekerereze.
Basoza bagira bati “Ibi bigamije gukumira ko hari abandi bashobora kubikora babitewe n’izo nkuru.”
Ibi biburira bigiye hanze mu gihe hari ikibazo cyiyongera cy’abantu basakaza ku mbuga nkoranyambaga amashusho n’amafoto y’abantu bakomerekeye mu mpanuka, abiyahuye cyangwa abitabye Imana.
Ibi bikorwa bifatwa nk’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu, binyuranyije n’umuco nyarwanda n’amahame mpuzamahanga arengera ubuzima n’icyubahiro cy’umuntu.
Abaturage, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga basabwa gushyira imbere ikinyabupfura, ubuntu n’icyubahiro cy’ubuzima bw’abandi, birinda ibyo bikorwa bibabaza imitima y’abandi kandi bishobora no kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’ababikurikira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *