skol

Uganda: Abarimu 20 batawe muri yombi bazira kwigisha mbere y’itangira ry’amashuri

Yanditswe: Sunday 01, Feb 2026

featured-image

Abarimu 20 hamwe n’abayobozi b’amashuri batatu batawe muri yombi mu Karere ka Jinja, nyuma yo gufatwa bigisha abanyeshuri mbere y’itangira ry’amashuri.

Aba barimu bafashwe bashinjwa kunyuranya n’itegeko ryashyizweho n’ubuyobozi bw’igihugu rigena ko umwaka w’amashuri uzatangira ku itariki ya 10 Gashyantare 2026.

Ubuyobozi bw’akarere ka Jinja bwatangaje ko bafashwe binyuze mu igenzura ryakozwe n’akarere ndetse na polisi.

Umuyobozi mu Karere ka Jinja, Haji Ahmed Katelega Musaazi, yavuze ko “Twatanze amabwiriza asobanutse ku itangira ry’amashuri, ariko twatunguwe no kumva ko hari amashuri yari yatangiye kwigisha abana mu gihe cy’ibiruhuko.”

Yakomeje avuga ko “Iki gikorwa ni umuburo. Umwarimu wese uzafatwa yigisha mbere y’itangira ry’amashuri azahangana n’itegeko.”

Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Buwenge.

Abaturage bo mu gace ka Jinja, barimo Lillian Nabasirye, bashimiye ibikorwa byo gukumira aya makosa, bavuga ko kwigisha abana mu gihe cy’ibiruhuko bishobora gukurura imbogamizi ku buzima bwabo.

Ati “Ndashimira abakoze iki gikorwa kuko ibiruhuko bigenewe abana kugira ngo baruhuke, ariko hari abarimu bakomeza gushaka amafaranga gusa.”

Minisiteri y’Uburezi muri Uganda yari yatangaje ko amashuri azatangira tariki 2 Gashyantare 2026, ariko iza kwisubiraho, ibishyira ku wa 10 Gashyantare, kubera imbogamizi zishingiye ku matora y’Umukuru w’Igihugu no ku mutekano w’abanyeshuri.

Ubuyobozi bw’ibanze bwatangaje ko bugiye gukomeza ibikorwa byo gukurikirana amashuri kugira ngo buri wese abahirize ibiteganywa mu itegeko ry’itangira ry’amashuri.

Minisitiri w’Uburezi yasabye abayobozi b’amashuri n’abarimu kubahiriza itariki zashyizweho n’ubuyobozi kugira ngo abanyeshuri bashobore kwiga neza kandi mu buryo buhuye n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa