Abagore bo muri Serengeti bashyingiranwa n’abagabo bapfuye
Yanditswe: Thursday 11, Mar 2021
Bamwe mu bagore batuye mu Karere ka Serengeti mu Ntara ya Mara ho muri Tanzania baravuga ko babangamiwe n’umuco uharangwa uzwi nka “Ndoa ya makaburi”, aho bashyingirwa abagabo bapfuye.
Mu Ntara ya Mara, iyo umugabo ageze igihe cyo kurongora agapfa, umuryango umushakira umugore, yabyarana abana n’undi mugabo wo muri uwo muryango abana bakitwa mu mazina ya wa mugabo wapfuye kandi atari we wababyaye.
Aba bagore bavuga ko uyu muco ubakandamiza, ukabima uburenganzira bwo guhitamo umugabo bashaka.
Mu kiganiro na East African Television, bavuze ko “Usanga umuntu yarapfuye imyaka myinshi ariko ugasanga umuryango ushaka ko yagira umuryango. Turasaba ko Leta yakwinjira muri iki kibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Serengeti, Nurdin Babu avuga ko “iki kibazo gihari ariko ko gitizwa umurindi no kuba abagore benshi baceceka (amesema kuwa wanawake wengi wilaya ya Serengreti wanafanyiwa ukatili wa kijinsia na wananyamaza kimya).”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *