skol
fortebet

Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports iri bwifashishe ikina na TP Mazembe barimo 4 bavuye mu ikipe ya APR FC

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Sunday 07, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya Rayon Sports imaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 iza kwifashisha ku gicamunsi cy’iki cyumweru, mu mukino w’irushanwa rya CECAFA Kagame Cup uyihuza na Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mukino wo mu tsinda rya mbere uteganyijwe kubera kuri Stade National Amahoro i Remera, guhera saa cyenda n’igice.

Kwinjira muri uyu mukino bisaba 25,000Rwf, 15,000Rwf, 10,000Rwf, 5,000Rwf na 2,000Rwf bitewe n’umwanya uwifuza kureba umukino yifuza kwicaramo.

Abakinnyi Rayon Sports ibanza mu kibuga biganjemo abashya yasinyishije muri iyi mpeshyi, harimo bane bahoze bakinira APR FC.

11 Rayon Sports iza kwifashisha imbere ya TP Mazembe.

Umuzamu: Kimenyi Yves

Ba myugariro: Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Iradukunda Eric Radu na Rutanga Eric.

Abakina hagati mu kibuga: Nshimiyimana Imran, Kakule Mugheni Fabrice na Olokwei Commodore

Abataha izamu: Iranzi Jean Claude, Ciza Hussein na Jules Ulimwengu.

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • Ikipe yacu izabikora. Igiye kuzakunyagirira mukeba.gusa irabura rutahizamu umwe wo Ku rwego rwo hejuru nka Sarpongo Michael.

    Iyi barayisekura 4 ndakurahiye, imran na kakure bakina ibintu bimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa