skol
fortebet

Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda na Mwiseneza Josiane banenze cyane abamushyigikiye

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe abafana ba Mwiseneza Josiane bakomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye, abakobwa bahanganye nawe bagaragaje ko bimwe mubyo aba bafana bari gukora bidakwiye na busa.

Nkuko uwitwa Gaju Anitha na Teta Nicole babitangarije X Large Tv, ngo gufana ni byiza ndetse yewe ngo umuntu yemerewe gufana uwo ashatse, gusa ariko ngo gusebya umuntu uhanganye nuwo ufana si ikintu kiza ndetse ngo gikwiye gucika kugira ngo Miss Rwanda 2019 ibe yarushaho kugenda neza.

Bikaba bigaragara ko bashatse gutunga agatoki abafana ba Josiane bamwe na bamwe bagiye bavuga ko abandi bakobwa bahanganye nawe bisiga za mukorogo nibindi byinshi bitandukanye nkuko aba bakobwa babisobanuye.

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • icyo utabona n’iki?

    nonese abo bakobwa banenze iki kubafana bamwiseneza muri rusange? kuvuga ko kwisiga mukorogo aribibi nicyo bakwita gusebanya? nge ndikumva ntakibazo cyahaboneka ahubwo niba bayisigaga babiharike.

  • 1
  • 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa