Abakobwa bashimuswe na Boko Haram bihanaguzaga ibitaka iyo bajyaga mu mihango
Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021
Naomi Adamu, umwe mu bakobwa bashimuswe n’umutwe wa Boko Haram mu 2014, avuga ko aho bari mu bwihisho byasabye ko bihanaguza ibitaka nk’uburyo bwo kwisukura mu gihe bagiye mu mihango kuko aho bari bari nta mpapuro z’isuku babonagaga cyangwa amazi.
Naomi mu gitabo cyashyizwe hanze cyiswe ’ Chibok Girls’ avuga ko we na bagenzi be 270 bigaga ku ishuri rya Chibok, bashimuswe bakajyanwa mu bwihisho bwa Boko Haram mu ishyamba ryitwa Sambisa.
Muri icyo gitabo, hari aho agira ati: “Byari ibihe bigoranye kuri twe muri Sambisa. Ntabyo kurya, nta mazi. Byabaye ngombwa ko twihanaguza itaka mu gihe twabaga turi mu mihango.”
Avuga ko muri ibyo bihe, byaragoranye gusa ikibazo kwari ugushaka kubashyingira bamwe mu barwanyi no kubahindura ngo bajye mu idini ya Islam.
Naomi Adamu we yanze gushyingiranwa n’umwe mu barwanyi, ingingo yatumye ahura na Abubakar Shekau, uyobora Boko Haram, imbonankubone.
Abu Mohammed Abubakar bin Mohammad al-Sheikawi uzwi nka Abubakar Shekau / Photo: Internet
Yagize ati: “Kuba narigometse nkanga kubumvira, barankubise cyane, bakambwira ko bazanyica. Ibi byatumye umunsi umwe nisanga ndi mu nama na Shekau. Yatubwiye ko atadushimuse ngo ajye kudushyingira. Yatubwiye ko yashakaga gushyira igitutu kuri Leta ngo irekure abarwanyi be yafunze.”
Naomi Adamu avuga ko bitamworoheye kuko byageze aho abafunze umutwe babatandukanya n’abandi. Avuga ko atumva uko Boko Haram yaba ikiriho cyane uko ubwo barekurwaga mu 2017, abarwanyi bari bacitsemo ibice bamwe bari Sambisa abandi bakaba mu ryitwa Kangoura.
Avuga ko imbuga nkoranyambaga ari impamvu nyamkuru yatumaga Boko Haram itabarekura. Naomi Adamu yarekuwa mu 2017 ari kumwe na bagenzi be 81.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *