Abakoresha ibihangano bya nyakwigendera Radio mu buryo butemewe bafatiwe mbarigo
Yanditswe: Thursday 12, Apr 2018
Nyuma y’urupfu rwa Mowzey Radio umusore waririmbaga mu itsinda Goolyfe abakoresheje indirimbo ze mu nyungu zabo bwite bagiye kujyanwa mu nkiko ,kubwo ,kutubahiriza uburenganzira busesuye bw’umuhanzi.
Moses Ssekibogo(Radio)yitabye Imana ku itariki ya 1 Gashyantare 2018 azize ibisigisigi by’inkoni yari yakubitiwe mu kabari ka De Bar gaherereye i Entebbe mu murwa mukuru Kampala , hari tariki ya 22 Mutarama 2018.
Nyuma y’urupfu rwe, hahise havuka ikibazo cyazamuwe n’abantu bandikiraga umubyeyi wa Radio bamusaba ko yakwemera bakagurisha imitungo bari bafatanyije n’umwana we bakagabana amafaranga. Mu kumutera ubwoba bamubwiraga ko ‘nabyanga bazamwica’.
Ibyo bimaze guhosha, havutse ikindi kibazo cy’abantu bakomeje kugenda bakoresha indirimbo nshya za Mowzey Radio mu nyungu zabo bwite,nko kwamamaza n’ibindi. Chimpreports yatangaje ko hari n’abandi bagishakishwa bibye ububiko bw’indirimbo [disk] bwari bubitse indirimbo zose uyu muhanzi yateganyaga gusohora atarapfa.
Katende na Ssempebwa bunganira mu mategeko Moses Sekibogo(Radio) ku ruhande rw’imitungo, bihanije abantu bavogereye imitungo ya nyakwigendera ndetse abamenyesha ko nihagira uwongera kubikora azagezwa mu nkiko.
Ibaruwa basohoye yagiraga iti “Ubu twamaze kumenya ko hari abantu benshi batangiye kongera gusubiramo indirimbo za nyakwigendera Moses Ssekibogo abandi bakaziririmba mu buryo bwabo kandi nta burenganzira nyir’umutungo yabahaye.”
Aba banyamategeko bavuze ko biteguye kugana inkiko nihagira umuntu uwo ari we wese wongera gukoresha indirimbo za Radio mu bikorwa bigamije ubucuruzi nko kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye.
Mowzey Radio yasize imitungo myinshi irimo inzu, imodoka zihenze, ubutaka n’ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Kampala. By’umwihariko, Mowzey yasize akoze indirimbo nyinshi zitarasohoka ndetse ari nabyo bivugwa ko disk zari zibitseho yibwe n’umuntu utaramenyekana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *