Abantu bo mu bwoko bw’aba Huaorani barangwa no kwambara ubusa bigishijwe kwambara imyenda [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 01, May 2018
Abantu bo mu bwoko bw’ aba Huaorani batuye mu burasirazuba bw’ishyamba rya Equateur bari bamaze igihe kingana n’imyaka 40 batuye mu mashyamba batujwe mu midugudu ndetse bigishwa kwambara imyenda.
Abantu bo mu bwoko bw’aba Huaorani bagera ku bihumbi 4 bibereyeho mu buzima butangaje bwa gakondo mu burasirazuba bw’ishyamba rya Equateur , aho batunzwe no guhiga inyamaswa zitandukanye akaba ari zo zibatunga.
Nta bwoko bw’ibiribwa wabona mu gace aba bantu batuyemo, iyo bashatse kurya bafata intwaro zabo za gakondo bakigaba amashyamba bakurira ibiti bagatangira gushaka inyamaswa barasa ziganjemo inkende.
Mu mwaka wa 2014 ubwo abakerarugendo babasuraga bw’ mbere ngo byari bigoye cyane kuko babafataga nk’ abagizi ba nabi baje kubarwanya bigatuma bamwe abakerarugendo biruka kubera ko rimwe na rimwe baterwaga amacumu cyangwa bakarashwa utuntu turyana twifashihswa naba Huaorani mu gihe barimo guhiga inyamaswa zo kurya mu ishyamba .
Mu mwaka wa 2016 nibwo abakerarugendo basubiyeyeo babashyiriye impano y’imyenda ndetse n’ibindi bikoresho bya kijyembere bigezweho byabafasha kwica inyamaswa mu mashyamba , icyo gihe ngo barabishimiye cyane gusa ngo ubwo babahaga imyenda yo kwambara byarabagoraga kuyambara kuko babonaga ari nk’inzozi kuri bo kubera bwari ubwambere .
Abantu bo muri ubu bwoko bwa Huaorani bagera ku bihumbi 4 baremye ku buryo budasanzwe aho bafite amano y’ibirenge bitambamye cyane ugereranyije nibisanzwe,, zibafasha kurira ibiti ku buryo bworoshye cyane.
Abagabo bo muri ubu bwoko iyo bavuye ku muhigo basanganirwa n’abagore babo ndetse n’abana bakabakira umuhigo batahukanye bagahita bawushyira kumuriro baba bacanye bategereje ko abagabo babo bahagera.
Ubu bwoko bw’aba Huaorani, bafite ururimi rwabo rwihariye rudafite aho ruhuriye n’izindi ndimi nk’igi Quechua ndetse n’izindi zikoreshwa n’abaturage bo muri Equateur .
Mu bushakashatsi bwakozwe n’abakerarugendo batemberera muri Huaorani bavuze ko kuri basigaye bazi kwambra imyenda , aho batangiye kuyambika abana bakivuka bagakuru bazi neza kwambara imyenda ndetse bigatuma n’ababyeyi babo baterwa isoni no kwambara ubusa imbere y’urubyaro rwabo bagahita bayambara nabo .
Ikindi nuko abagabo bagiye guhiga ibyo kurya mu mashyamba ngo byarafashije cyane kuko mbere bitwazaga uruhago rwo gushyiramo udukoresho tworoheje gusa ngo ubu babonye amakabutura afite imifuka aho kuri ubu batigora cyane bitwaza impago [uruhago batwaramo ibintu] birimo ubumara batera inyamaswa ,udusimba bakoresha baroba amafi , kuko babishyira mu iduka bakagenda.
REBA AMAFOTO:










Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *