skol

Abo duhanganye muri Miss World 2018 ntiboroshye ariko nanjye ndakaze- Iradukunda Liliane

Yanditswe: Tuesday 06, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa gatatu nibwo Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane arahaguruka I Kigali yerekeza i Sanya mu Bushinwa ahazabera irushanwa rya Miss World 2018 ku nshuro ya 68.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yatangaje ko kuri uyu wa Kane aribwo azafata rutema ikirere yerekereza mu gihugu cy’ubushinwa mu marushanwa ya Miss World agiye kuba ku nshuro yayo ya 68.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko yiteguye bihagije ndetse yabashije kuganira byimbitse na bamwe muri bagenzi be bamubanjirize kurijyamo aho yizeye adashidikanye ko azitwara neza akabasha kwegukana ikamba.

Yagize ati” ndabizeza kuzitwara neza, nkazakora uko nshoboye kugira ngo nzabashe kugera kure, bakuru banjye bambanjirije hari inzira baba baraciye, ntekereza ko iyo nzira nzagenda nyinyuramo, kugira ngo mbashe kugera kure.”
Iradukunda w’imyaka 19 azahatana n’abakobwa bahagarariye ibihugu 122 bemejwe kugeza ubu. Muri bo umuto afite imyaka 17 umukuru afite 27.

Iradukunda Liliane avuga ko afite ikizere cyo kwegukana iri rushanwa kandi kuba yarabaye Miss Rwanda akiri muto ari ibyerekana ko ashoboye kandi n’imishinga yakoze nyuma yo gutorwa ihamya ko yahatana mu irushanwa iryo ariryo ryose kandi akaba yaritsinda.

Ati: “Kuba naratangiye kugira inshingano zijyanye no kuba Miss nkiri muto byerekana ko hari icyo nshoboye kandi nakora kikazana impinduka nziza mu bantu.”

Mu kiganiro yakomeje avuga ko nubwo abakobwa bagiye guhatana muri Miss World bakomeye nawe atoroshye

Ati” nagize igihe kinini cyo kureba abo tuzaba duhanganye, ndeba ubuzima bwabo, navuga ko bose batoroshye ariko nanjye ndakaze, niteguye gukora cyane, kugira ngo nzitware neza.”

Miss Iradukunda yasezeranyije Abanyarwanda ko azakomeza kurangwa n’ikinyabupfura muri ariya marushanwa. Ndetse avuga ko nubwo atakwegukana ikamba ariko byibura hari icyo azigira ku bandi bazaryitabira.

Biteganyijwe ko umukobwa uzahiga abandi muri Miss World 2019 azatangazwa kuwa 08 Ukuboza 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa