skol
fortebet

Alyn Sano yatangaje umukinnyi w’umupira akunda kurusha abandi

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Alyn Sano yavuze ko akunda umukinnyi w’umupira Paul Pogba ukina muri Manchester United.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Alyn Sano kuri ubu uri mu bakunze mu Rwanda mu kiganiro yagiranye na X large Tv yakomoje ku bintu bimushimisha birimo umuziki ndetse aboneraho no kuvuga ko akunda umupira w’amaguru agakunda umusore Paul Pogba ukinira ikipe ya Manchester United yo mu bwongereza.

Yagize ati” Buriya nkunda umukinnyi Paul Pogba”

Abajijwe impamvu amukunda yavuze ko akunda ko ari umukinyi mwiza kandi ukiri muto.

Abajijwe niba afite umukunzi yasubije ko amufite gusa adashobora kumutangaza kubera impamvu ze bwite .

Mu kiganiro yabajijwe umwe mu bantu bamushyigikira mu bikorwa bye bya muzika maze asubiza ko ari umubyeyi we kuko akenshi niyo abyutse asanga ari kumva indirimbo ze zitandukanye gusa kuri ubu akaba aharaye iyo bita Rwiyoborere.

Yasoje avuga ko bimutera ishema ryinshi ndetse bituma agira umuhate wo gukomeza gukora cyane kuko afite umuntu umushyigikiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa