skol
fortebet

Dore ubusobanuro bw’amagambo ajimije akunze gukoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe

Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Mu Rwanda hari amagambo akoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe mu rwego rwo kuzimiza cyangwa kutamenyekanisha neza icyo ashatse kuvuga mu gihe utazi aya magambo ajimije udashobora kumenya icyo umuntu avuze.
Uyu Munsi twabateguriye amwe mu magambo akunze gukoreshwa n’ urubyiruko cyane mu gihe baganira cyangwa igihe bashaka kugira icyo batangaza kugirango undi muntu atabasha kumenya icyo bavuze mu gihe abantu bashesha akanguhe , bagorwa cyane no gusobanukirwa icyo uru rubyiruko ruba rushatse (...)

Sponsored Ad

Mu Rwanda hari amagambo akoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe mu rwego rwo kuzimiza cyangwa kutamenyekanisha neza icyo ashatse kuvuga mu gihe utazi aya magambo ajimije udashobora kumenya icyo umuntu avuze.

Uyu Munsi twabateguriye amwe mu magambo akunze gukoreshwa n’ urubyiruko cyane mu gihe baganira cyangwa igihe bashaka kugira icyo batangaza kugirango undi muntu atabasha kumenya icyo bavuze mu gihe abantu bashesha akanguhe , bagorwa cyane no gusobanukirwa icyo uru rubyiruko ruba rushatse kuvuga.

Dore amwe muri ayo magambo :

Kiri gute?: bimeze bite?

Kiravibura: bimeze neza

Kwiraburiza: Kwiha rubanda

Ikosora: Gukora igisa ni icyo mugenzi wawe yakoze ariko ukagikora neza cyane birenze ho.Urugero kugura imodoka nziza cyane irenze iyo mugenzi wawe yaguze.

Gushishura : Gukora ibisa ni ibyabandi ntakintu uhinduyeho kigaragara .

Gutera injuga: kubwira umuntu amagambo atari ukuri , umureshya

Tebeza: iri jambo rivugwa risa nk’aho ricecekesha umuntu umusaba kureka kuvuga menshi.

Ihanagure ,Kuzaho: kurayo amaso

Ako kantu: ibyo ni byo kuri

Akavumo: icumbi cyangwa urugo

Gukotora: kwibeshya

Kumeneka, kurutera, kwirekura : gusinda bya nyabyo, bikabije

Akagendo : urupfu.

Gukasirwa: Guterwa umwaku

Kuyoka , Gushona : umuntu uyoka bisobanura umuntu uzi kureba kure cyangwa usobanukiwe ,umuntu wumva vuba ibyo bashatse kuvuga.

Kuyoka intero: Kumenya uko byifashe

Imikimba, imipeso, ubukaro : Amafaranga.

Kujya mu gikapu, kuryama : kutamenya ibigezweho, kwiburisha.

Magendu : iri ni ijambo rikoreshwa hagamijwe kuvuga ibintu byose bikozwe mu buryo butari bwiza.

Kurya umukuku: kwirukanka

Agatigito, Kurya Reggae : Kugenda n’amaguru

Agasaraba : umuvumo, ibibazo

Za nduru : ibibazo bihoraho

Abavinodi, abayuda, bene adamu, ab’isi : Abagome ,abahemu

Kwikina: kwiyemera

Kwiyongoza: kwiyemeza

Gucakaza: Gusaka umuntu

Imbiriti, iribenga : Telefoni

Gucika: iri ni ijambo riva kururimi rw’ilingara CIKE = ishuli kwiga

Amaciki: amasomo

Iboro: ikintu cy’agaciro

Gukubitwa: gufatwa n’ubukene cyangwa kugera mu bihe bibi

Umuntu w’umusaza: umuntu usobanukiwe, ugwa neza, cyangwa uzi ibigezweho

Shumi yanjye : nshuti yanjye

Gukubita agahanga hasi: gukora iyo bwabaga

Inkoko: Ibishyimo bisigaye bigurishwa bitetse

Kuyoka intero: kumenya uko byifashe.

Gukuzaho , Kuzinura: guhemukirwa bamukuje ho bamuhemukiye cga bamwangiye ,kwamburwa

Kurebesha indege: kubeshya umuntu umwambura utwe

Abaniga: abasore

Agatara katse ,Ubunyereri : ubusa, ubukene. Iyo umuntu avuze ngo ari ku bunyereri aba avuze ko ‘ntako ameze mu mufuka’.

Amagambo akoreshwa mu rukundo :

Gupimisha ku biro : Kuryamana n’indaya

Umukinnyi: Umusambanyi ukomeye cyangwa umujura ,iyo bavuze uyu muntu n’ umukinnyi nta wundi mukino uzwi akora

Bubuti, Inzego : umukunzi w’umukobwa (girlfriend)

Kwibebeza: kwitetesha

Kurya abana : Iri jambo rikoreshwa mu buryo 2 kandi butandukanye. Uburyo bwa mbere ni ukuvuga gusambana naho uburyo bwa kabiri ni ukuvuga kwemeza abantu, kumenyekana bidasanzwe.

Kugigiza: Gutereta umuntu ikintu ugahatiriza ntuvirire (Guhatiriza)

Ikibada: imihango y’ukwezi kw’abakobwa

Ikangu , Imbeshu : Indaya

Imbaha: umukobwa wabyariye iwabo mu rugo

Gupimisha ku biro : kuryamana n’indaya

Umucarutsi: umukubaganyi ,umusambanyi

Umukinnyi: umusambanyi ukomeye cyangwa umujura

Inkangu, imbaha : indaya y‘umukobwa

Kuzibura, gupfubura:Umupfubuzi Indaya y’umuhungu mu abagore bubatse ingo

Ayo ni amwe mu Amagambo akunze gukoreshwa, urubyiruko rw’iki gihe rusigaye rwarihangishije gukoresha umunsi ku munsi.

NIBA HARI AYANDI TWIBAGIWE WAYATUBWIRA .

Ibitekerezo

  • Icyokezo. Bivuze umukobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa