Dore ubusobanuro bw’amagambo ajimije akunze gukoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe
Yanditswe: Wednesday 04, Apr 2018
Mu Rwanda hari amagambo akoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe mu rwego rwo kuzimiza cyangwa kutamenyekanisha neza icyo ashatse kuvuga mu gihe utazi aya magambo ajimije udashobora kumenya icyo umuntu avuze.
Uyu Munsi twabateguriye amwe mu magambo akunze gukoreshwa n’ urubyiruko cyane mu gihe baganira cyangwa igihe bashaka kugira icyo batangaza kugirango undi muntu atabasha kumenya icyo bavuze mu gihe abantu bashesha akanguhe , bagorwa cyane no gusobanukirwa icyo uru rubyiruko ruba rushatse (...)
Mu Rwanda hari amagambo akoreshwa n’urubyiruko rw’iki gihe mu rwego rwo kuzimiza cyangwa kutamenyekanisha neza icyo ashatse kuvuga mu gihe utazi aya magambo ajimije udashobora kumenya icyo umuntu avuze.
Uyu Munsi twabateguriye amwe mu magambo akunze gukoreshwa n’ urubyiruko cyane mu gihe baganira cyangwa igihe bashaka kugira icyo batangaza kugirango undi muntu atabasha kumenya icyo bavuze mu gihe abantu bashesha akanguhe , bagorwa cyane no gusobanukirwa icyo uru rubyiruko ruba rushatse kuvuga.
Dore amwe muri ayo magambo :
Kiri gute?: bimeze bite?
Kiravibura: bimeze neza
Kwiraburiza: Kwiha rubanda
Ikosora: Gukora igisa ni icyo mugenzi wawe yakoze ariko ukagikora neza cyane birenze ho.Urugero kugura imodoka nziza cyane irenze iyo mugenzi wawe yaguze.
Gushishura : Gukora ibisa ni ibyabandi ntakintu uhinduyeho kigaragara .
Gutera injuga: kubwira umuntu amagambo atari ukuri , umureshya
Tebeza: iri jambo rivugwa risa nk’aho ricecekesha umuntu umusaba kureka kuvuga menshi.
Ihanagure ,Kuzaho: kurayo amaso
Ako kantu: ibyo ni byo kuri
Akavumo: icumbi cyangwa urugo
Gukotora: kwibeshya
Kumeneka, kurutera, kwirekura : gusinda bya nyabyo, bikabije
Akagendo : urupfu.
Gukasirwa: Guterwa umwaku
Kuyoka , Gushona : umuntu uyoka bisobanura umuntu uzi kureba kure cyangwa usobanukiwe ,umuntu wumva vuba ibyo bashatse kuvuga.
Kuyoka intero: Kumenya uko byifashe
Imikimba, imipeso, ubukaro : Amafaranga.
Kujya mu gikapu, kuryama : kutamenya ibigezweho, kwiburisha.
Magendu : iri ni ijambo rikoreshwa hagamijwe kuvuga ibintu byose bikozwe mu buryo butari bwiza.
Kurya umukuku: kwirukanka
Agatigito, Kurya Reggae : Kugenda n’amaguru
Agasaraba : umuvumo, ibibazo
Za nduru : ibibazo bihoraho
Abavinodi, abayuda, bene adamu, ab’isi : Abagome ,abahemu
Kwikina: kwiyemera
Kwiyongoza: kwiyemeza
Gucakaza: Gusaka umuntu
Imbiriti, iribenga : Telefoni
Gucika: iri ni ijambo riva kururimi rw’ilingara CIKE = ishuli kwiga
Amaciki: amasomo
Iboro: ikintu cy’agaciro
Gukubitwa: gufatwa n’ubukene cyangwa kugera mu bihe bibi
Umuntu w’umusaza: umuntu usobanukiwe, ugwa neza, cyangwa uzi ibigezweho
Shumi yanjye : nshuti yanjye
Gukubita agahanga hasi: gukora iyo bwabaga
Inkoko: Ibishyimo bisigaye bigurishwa bitetse
Kuyoka intero: kumenya uko byifashe.
Gukuzaho , Kuzinura: guhemukirwa bamukuje ho bamuhemukiye cga bamwangiye ,kwamburwa
Kurebesha indege: kubeshya umuntu umwambura utwe
Abaniga: abasore
Agatara katse ,Ubunyereri : ubusa, ubukene. Iyo umuntu avuze ngo ari ku bunyereri aba avuze ko ‘ntako ameze mu mufuka’.
Amagambo akoreshwa mu rukundo :
Gupimisha ku biro : Kuryamana n’indaya
Umukinnyi: Umusambanyi ukomeye cyangwa umujura ,iyo bavuze uyu muntu n’ umukinnyi nta wundi mukino uzwi akora
Bubuti, Inzego : umukunzi w’umukobwa (girlfriend)
Kwibebeza: kwitetesha
Kurya abana : Iri jambo rikoreshwa mu buryo 2 kandi butandukanye. Uburyo bwa mbere ni ukuvuga gusambana naho uburyo bwa kabiri ni ukuvuga kwemeza abantu, kumenyekana bidasanzwe.
Kugigiza: Gutereta umuntu ikintu ugahatiriza ntuvirire (Guhatiriza)
Ikibada: imihango y’ukwezi kw’abakobwa
Ikangu , Imbeshu : Indaya
Imbaha: umukobwa wabyariye iwabo mu rugo
Gupimisha ku biro : kuryamana n’indaya
Umucarutsi: umukubaganyi ,umusambanyi
Umukinnyi: umusambanyi ukomeye cyangwa umujura
Inkangu, imbaha : indaya y‘umukobwa
Kuzibura, gupfubura:Umupfubuzi Indaya y’umuhungu mu abagore bubatse ingo
Ayo ni amwe mu Amagambo akunze gukoreshwa, urubyiruko rw’iki gihe rusigaye rwarihangishije gukoresha umunsi ku munsi.
NIBA HARI AYANDI TWIBAGIWE WAYATUBWIRA .
Ibitekerezo
Icyokezo. Bivuze umukobwa