skol

Amber Rose yongeye gukora ibyatumye bamwita umutinganyi

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Amber Rose ashyize hanze amafoto ye yambaye bikini ubwo yari yagiye muri Mexico mu kiruhuko, nyamara ubwo aheruka gushyira hanze amafoto nk’ aya hari bamwe mu bakunzi be bamubwiye ko bakeka ko ari umutinganyi bituma asiba amafoto yose.
Amber mu cyumweru gishize nibwo yasibye amafoto ye yose yashyize kuri instagram nyuma yo gutukwa n’abafana be bamwita umutinganyi aho magingo aya muri Mexico mu bikorwa bitandukanye bamwe bafashe nk’ intandaro yatumye ajya kwiyibagiza amagambo mabi yabwiwe . (…)

Amber Rose ashyize hanze amafoto ye yambaye bikini ubwo yari yagiye muri Mexico mu kiruhuko, nyamara ubwo aheruka gushyira hanze amafoto nk’ aya hari bamwe mu bakunzi be bamubwiye ko bakeka ko ari umutinganyi bituma asiba amafoto yose.

Amber mu cyumweru gishize nibwo yasibye amafoto ye yose yashyize kuri instagram nyuma yo gutukwa n’abafana be bamwita umutinganyi aho magingo aya muri Mexico mu bikorwa bitandukanye bamwe bafashe nk’ intandaro yatumye ajya kwiyibagiza amagambo mabi yabwiwe .

Amber Rose ni umugore w’ imyaka 34 wakundanye n’ibyamamare bitandukanye birimo Kanye West ndetse na Wiz Khalifa kuri ubu ari mu rukundo n’ umusore witwa Savage w’ imyaka 21 bamwe bemeza ko amubyaye kubera ko amurusha imyaka 13 y’amavuko amurusha .

Ikinyamakuru cya Dailymail cyavuze ko amaze iminsi muri Mexico akorerayo ibikorwa bitandukanye birimo kwamamaza ibikoresho ndetse anafata amwe mu mafoto arimo gukoresha ibi bicuruzwa bizajya ku isoko mu gihe cya vuba.

Si ubwambere Uyu munyamideli avuzweho ibikorwa nkibi byo kugaragaraho ibikorwa bidahwitse kuko bimwe muribyo byazamuye izina rye abikesha kwiyambika ubusa ndetse no kuvugwa mu nkundo n’abasore batandukanye bikarangira batandukanye hatazwi impamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa