skol
fortebet

Amezi abaye atanu umuraperi nyarwanda P-Fla ari mu gihome,gusa nubwo afunze hari abo anenga cyane(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uri muri Gereza ya 1930 i Mageragere, aratangaza ko yababajwe bikomeye n’uburyo abakunzi be birirwa babaza amakuru ye nyamara bazi ko afunze bakaba batamusura.
Tariki ya 13 Ukuboza 2016 nibwo Pfla yatawe muri yombi, yafashwe anywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi ku izina rya Mugo, tariki ya 20 Mutarama 2017 nibwo yahamijwe iki cyaha Urukiko rumukatira umwaka umwe w’igifungo nyuma yo kuburana agatsindwa.
Ubungubu amezi abaye 5 P fla afungiye i Mageragere (...)

Sponsored Ad

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani uri muri Gereza ya 1930 i Mageragere, aratangaza ko yababajwe bikomeye n’uburyo abakunzi be birirwa babaza amakuru ye nyamara bazi ko afunze bakaba batamusura.

Tariki ya 13 Ukuboza 2016 nibwo Pfla yatawe muri yombi, yafashwe anywa ikiyobyabwenge cya Héroïne kizwi ku izina rya Mugo, tariki ya 20 Mutarama 2017 nibwo yahamijwe iki cyaha Urukiko rumukatira umwaka umwe w’igifungo nyuma yo kuburana agatsindwa.

Ubungubu amezi abaye 5 P fla afungiye i Mageragere muri gereza ya 1930, gereza yahoze mu mujyi nyuma abayifungiyemo bakimurirwa muri Gereza nshya i Mageragere.

Tariki ya 16 Kamena 2017, nibwo hizihizwa isabukuru y’umwe mu baraperi bafatwa nk’umwami w’injyana ya Hip Hop, 2 Pac, kuri uyu munsi nibwo Umunyamakuru akaba n’umuraperi, Pacson yajyanye n’umugabo uzwi ku izina rya Caguwa, gusura Pfla i Mageragere, uyu Caguwa ni umwe mu bantu bakunze gutegura ibirori byo kwibuka no kuzirikana ibigwi bya 2 pac.

Umuraperi akaba n’umunyamakuru Pacson we na mugenzi we Caguwa basuye P-Fla

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Pacson ,avugana agahinda yagaragarijwe na Pfla, ko kubura abantu bamusura by’umwihariko, akabura abantu bamusura ku munsi wo kuzirikana ivuka rya 2 Pac.

Pacson agira ati “Nibyo twasuye P fla kuwa 16 Kamena, ameze neza aho ari kugororerwa hariya i Mageragera, ubwo twaganiraga yambwiye ko yababajwe cyane no kuba abakunzi be batajya kumusura, yambwiye ko yari yiteze ko ari bubone abantu benshi bamusura kuri iyi tariki ariko yatangajwe n’uko yasuwe n’abantu babiri gusa, njyewe Pacson na Caguwa, ni ibintu bibabaje cyane, abantu birirwa babaza amakuru ye niba koko ari abakunzi be bagakwiye no kumusura’’.

Pacson yakomeje asaba abakunzi ba Pfla ko niba bamukunda koko, bakwiye kujya i Mageragere bakabaza amazina ye nyakuri Murerwa Amani Hakizimana, bakamusura ko ari bimwe mu byagaragaza ko bamukunda kandi bakunda n’ibihangano bye.

P-Fla akeneye abantu bamwereka urukundo aho ari muri Gereza i Mageragere

P Fla ni umwana wa Al Hajj André Habib Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, yamubyaranye na Nzamukosha Hadidja wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Rwanda na Radio Huguka, Al Hajj André Habib Bumaya asanzwe aba muri Côte d’Ivoire, aherutse kuza mu Rwanda kuwa Gatanu tariki ya 20 Mutarama 2017.

Ibitekerezo

  • ngaho nahamagar rwa rumogi yirwaga atumura ruz rumusur kuko nirwo yakunz yan kurusha ubuzima bw dore asigaye asa numanitse nabandi bajye bareberaho ikiyobyabwenge nta nyungu usibye kugukoza isoni

    Sorry P Tuza ntamvuridata mn naho ibyawe namateka bajyebatuza

    Sorry P Tuza ntamvuridata mn naho ibyawe namateka bajyebatuza

    Sorry P Tuza ntamvuridata mn naho ibyawe namateka bajyebatuza

    Sorry P Tuza ntamvuridata mn naho ibyawe namateka bajyebatuza

    Humuura p ntamvura idahita musaza

    Reka nsubize Willy,ese nkawe koko usibye nibyo uvuze utekereza ko haricyo wamarira umuntu ,mubyukuri iyo mvugo irakwandagaje ,wabona uri muba bikunda badatanda nindaya za buri munsi ,icupa k’umunywa ritavaho. suko warukwiriye kuko ibyo uvuze ntambwenge burimo. ibaze wabona ari Gusangira na so mugihome abandi barazira ibyo bakunda kandi we warazize ibyo yatonjwe akuze. so uwiyise Willy reka muhe umurongo agenderaho ,ujyende wipimishe urebe ko nta sida ufite,utembere usobanukirwe isi uzarushaho kujijuka. kuko bamwe mubo wizera kubera uburanga bwabo babingwa kurusha abazima nabapfuye .kuba mugihome siko gupfa tuzamusura byimazeyo kuko ibyo ntaho bihuriye numubano. Nyoko abaye indaya cyangwa umusinzi ntibyakubuza ko yitwa nyoko knandi ntibyakubuza kumwubaha. Menya ibyawe uzayumve neza sha uzasobanukirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa