skol
fortebet

Ange Kagame yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi abaha ubutumwa bw’ihumure

Yanditswe: Sunday 08, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda Ange Kagame yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ababwira ko abagiye basize ababakundaga kandi ko bazahora iteka babibuka.
Ni mu gihe Abanyarwanda n’ inshuti z’ u Rwanda bibuka ibihe bikomeye by’ akababaro Abanyarwanda banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 24 ishize aho abarenga miliyoni imwe bambuwe ubuzima mu minsi ijana gusa.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati "Ku bo dukunda twabuze mu myaka 24 ishize, turabubaha (...)

Sponsored Ad

Umukobwa wa Perezida w’ u Rwanda Ange Kagame yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ababwira ko abagiye basize ababakundaga kandi ko bazahora iteka babibuka.

Ni mu gihe Abanyarwanda n’ inshuti z’ u Rwanda bibuka ibihe bikomeye by’ akababaro Abanyarwanda banyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 24 ishize aho abarenga miliyoni imwe bambuwe ubuzima mu minsi ijana gusa.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati "Ku bo dukunda twabuze mu myaka 24 ishize, turabubaha kandi tuzakora iteka tubibuka".

Ange Kagame kandi yongeye gukomoza ku magambo ajyanye no kwibuka yigeze kuvugwa na se, ariwe Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame aho yagize ati "Bagerageje kuduhamba ariko ntabwo bari baziko turi imbuto"

Yakomeje yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bakanyura mu buzima bubabaje cyane ababwira ko Abanyarwanda bari kumwe nabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa