Anita Pendo yavuze amagambo akomeye kuri Mwiseneza Josiane harimo no kuba ngo ari gahunda y’Imana
Yanditswe: Tuesday 22, Jan 2019
Umunyamakuru w’ umushyushyarugamba Anita Pendo yavuze ko ubwamamare bwa Mwiseneza Josiane ari igitangaza cy’ Imana.
Mwiseneza Josiane ni umukobwa w’ imyaka 23 ukomoka mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, uyu mukobwa yinjiye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ahagariye Intara y’ Iburengerazuba.
Umunyamakuru yabajije Anita Pendo niba azi Mwiseneza Josiane ati “Mwiseneza hari utamuzi ?”. kuba uyu mwari ageze ku rwego rwo kuba ibyamamare mu Rwanda byibaza niba hari umuntu utamuzi byo ubwabyo ni igitangaza.
Umunsi wanone irushanwa rya Miss Rwanda 2019 risigayemo abakobwa 18 nawe arimo kandi batangiye barenga 300. Ku munsi wa mbere w’ ijonjora uwavuga ko atari benshi bashoboraga kwemeza ko azagera ku rwego agezeho uyu munsi ntabwo yaba yibeshye.
Uku kwamamara kwa Mwiseneza bikaba nta muntu n’ umwe wabikekaga yewe na nyir’ ubwite atabitekereza Anita Pendo avuga ko ari igitangaza cy’ Imana.
Aganira na Flash TV yagize ati “Uriya mukobwa kuba abantu bose bamwamamaza ni gahunda y’ Imana. Iyo ari gahunda y’ Imana igupangira n’abantu batanakuzi bakagukorera ubuvugizi ntabwo umenya aho bivuye”.
Mwiseneza Josiane yambara numero 30, ifoto ye niyo yakunzwe n’ abantu benshi kuri facebook no kuri instagram bimuhesha amahirwe yo kwinjira mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero nta yandi mananiza.
No mu gikorwa cyo gutora ku butumwa bugufi, uyu mukobwa akomejekurusha bagenzi be bahanganye muri iri rushanwa.
Ibitekerezo
Josiane kumutima
Reka nunganire Anita Pendo.Ntabwo Imana yivanga muli Miss Rwanda cyangwa muli Football nkuko abantu bibwira.Muzi ko niyo Abajura bagiye kwiba bigacamo bavuga ngo ni Imana yabiteye.Ntabwo Imana yivanga mu bintu byose.Nta nubwo ariyo ipanga "gukira cyangwa gukena".
Muli Deuteronomy/Gutegeka 30:15-18,herekana ko Ibyago cyangwa Amahirwe biterwa n’uburyo twihitiyemo.Urundi rugero,Imana idusaba kuyishaka tugakora ibyo idusaba,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka.Abantu banga iyo nama,bakibera mu byisi gusa,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ntabwo ari Destin izatuma babubura,ahubwo ni "ihitamo" ryabo (Freewill).Ntabwo ari Imana iduhitiramo icyo tuzaba.Destin cyangwa Destiny,ntabwo bibaho.Nibyo abantu bibeshya.None se niba ari Imana idupangira,kuki twiga?Kuki dukora?Ntabwo wabona Diplome utize !!! Ubuse waba Minister utarize?Niba koko Imana ipanga icyo uzaba??? Uriya mukobwa Josiane,yirwanyeho,noneho turamukunda kubera ko yatinyutse "guhangana n’ibizungerezi byo mu mijyi".That is all.
Mwiseneza Josiane ni umukobwa buri wese adakwiye gushidikanyaho guhatana n’abandi ntiyisiga za mukorogo kdi yifitiye icyizere. Kuki twebwe tutamutera inkunga akagera kundoto ze? Twese hamwe dufatane urunana dutora No 30 Mwiseneza Josiane.