Umunyamideli w’umunya Ghana witwa Paticia Amoah ariko uzwi ku mazina ya Queen Patricia yavuze ko yaryamanye n’abagabo 150 bose bazaga bakurikiye ubunini bw’amabere ye bakamubeshya urukundo.
Uyu munyamideli ari mu gahinda gakomeye ko kuba amabere ye yaramukururiye akaga kuko aba bagabo bose bayararukiraga bikabatera gucumura bamubeshya ko bamukunda kandi icyo bashaka ari ukuyaryamamo.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru,uyu mukobwa usanzwe ari n’umukinnyi wa filimi yavuze ko nta mugabo n’umwe muri aba 150 wamukundiye uko ari ahubwo bose bararuwe n’aya mabere ye Manini bikabatera kumubeshya ko bamukunda nawe akirekura bikarangira bakajyana mu gitanda.
Uyu mugore wamamaye mu binyamakuru n’ahandi kubera aya mabere ye Manini bidasanzwe,yavuze ko ubu nta mugabo n’umwe agikunda kuko ngo bose yabavumbuye baza bashaka kumwishimishaho nta rukundo bagira.
Uyu mugore yaje gutera urwenya ko hari umugabo umwe bigeze gutera akabariro barangije amunigisha aya mabere ye kugeza ubwo ngo yananiwe guhumeka.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN