skol
fortebet

Aya ni amwe mu mabanga yihariye utaruzi agera kuri 15 y’umuhanzi nyarwanda King James

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Ruhumuriza James uzwi nka King James ku mazina y’ ubuhanzi ,ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bitewe n’ indirimbo ze zagiye zikundwa ziganjemo iz’urukundo hakiyongeraho n’ ibitaramo bikomeye yagiye agaragaramo harimo na Rwanda Day yabereye mu Bubiligi yigeze kugaragaramo ku nshuro ye ya mbere.
King James wavutse mu 1990 atuye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos mu mugi wa Kigali aho abana n’ababyeyi be, bitandukanye cyane n’iby’abandi bahanzi tumenyereyeho kwibana mu mazu (Ghetto). (...)

Sponsored Ad

Ruhumuriza James uzwi nka King James ku mazina y’ ubuhanzi ,ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda bitewe n’ indirimbo ze zagiye zikundwa ziganjemo iz’urukundo hakiyongeraho n’ ibitaramo bikomeye yagiye agaragaramo harimo na Rwanda Day yabereye mu Bubiligi yigeze kugaragaramo ku nshuro ye ya mbere.

-King James wavutse mu 1990 atuye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos mu mugi wa Kigali aho abana n’ababyeyi be, bitandukanye cyane n’iby’abandi bahanzi tumenyereyeho kwibana mu mazu (Ghetto).
<img29639|center>
Iyi niyo nzu, Umuhanzi King James yujuje abikesheje umuziki

-Uyu muhanzi kandi nubwo akiba ku babyeyi yujuje inzu y’ umutamenwa iherereye mu karere ka Kamonyi ku Ruyenzi, iyi nzu ye iri mu bwoko bwa Etage ifite amagorofa abiri ikaba inagira aho kogera (piscine).

-King James yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 mu kigo cya APE Rugunga.

-Mu buzima bwe akora umuziki, ari nawo akuramo amafaranga yo kwibesha ho mu buzima bwe bwa buri munsi.

-King James ngo azwiho kubyuka atinze, kuko nka saa 9h30 cyangwa saa 10h z’amanywa nibwo ava mu buriri.

-King James akunda kwirirwa mu rugo, iyo abyutse aritunganya akicara akareba Televiziyo cyane cyane ibiganiro by’ imikino n’ umuziki mu gihe ategereje amafunguro yo ku manywa.

-King James akunda kunywa amazi, ntanywa inzoga dore ko ari n’ umwana wakuriye mu rugo rukunda gusenga yewe ngo n’ icyitwa itabi ntazi uko kimera kuko ntiyigeze arinywa.

-Uyu muhanzi kandi ngo ntakunda utubari kuko iyo atagiye muri Studio cyangwa muri gahunda zo gutanga (interview) agorobereza mu rugo yirebera film n’ imiziki anaganira n’ umuryango we.

-Uyu musore ku bamuzi cyane bemeza ko azi kuganira ngo ni umusore usetsa cyane, mu rugo iwabo bashobora gutinda kuryama bakurikiye urwenya rwe.

-Ikindi buriya King James mu binyobwa akunda kunywa ngo yinywera imivinyo.

-King James ni wa muntu uhora atuje n’ iyo ari mu bandi ,mbese ahora ameze nk’umuntu ufite icyo ari gutekerezaho.

-King James adakunda kwandikirana cyane kuri Whatsapp kuko ushobora kumubwira cyangwa ukamubaza ibintu byinshi maze we akagusubiza mu ijambo rimwe.

-King James buriya ngo yikundira abakobwa b’inzobe kurusha uko akunda ab’ ibikara.

-King James nubwo afite ababyeyi be bose babiri buryia ngo nyina niwe akunda cyane kurenza uko akunda se.

-Ikindi nanone King James nta kindi kintu afite ngo kimwinjiriza,amafaranga, umuziki niko kazi ke.

Ibitekerezo

  • Uyu munyamakuru na editor w’iyi nkuru rwose bakwiye kumenya imyandikire y’ikinyarwanda.
    icyitwa itabi sazi uko kimera kuko siyigeze arinywa. SAZI......SIYIGEZE, Rwose ibi si ibintu by’umuntu witwa ko ariho amenya abandi amakuru.

    Uyu muhanzi arakaze!! iriyanzu yashobora bake,Murikino gihe.

    Ureke ba The Ben na Meddy bagiye guhiga isazi USA, undi mwana atumbagira iy’ibicu. kandi aha ageze nibo abikesha (igenda ryabo) bo bibwira ngo nibwo bagiye gukira cyane nka ba Akon, The Ben we numvise aniyemerera ko agiye kuba igihangange muri muzika muri Afrika yose, Aha!!!

    Iyi nkuru irasekeje pe ngo azikuganira cyane no gutera urwenya mwarangiza ngo ahora ajunjamye ubwo se umuntu yamenya atoramo iki? ngo ntanywa inzoga ngo ntiyigeze anazinywa warangiza ngo anywa Imivinyo are u serious man? umunyamakuru muzima ngo sazi uko kimera ngo siyigeze arinywa birababaje biranatangaje kubona uwitwa ko arumunyamakuru yandika ibintu nkibi..

    Peace urakoze kunenga uyu munyamakuru.
    MUNEZERO inkuru nyinshi yandika ntabwo yandika nka PROFESSIONAL. Nkunda kumunenga ariko kwikosora byaramunaniye. Ariko na EDITOR nawe sinzi niba azi akazi ke. Ntibavuga «SAZI» bavuga «NTAZI». Ntibavuga «SIYIGEZE» bavuga «NTIYIGEZE». Please Munezero yikosore cyangwa kwandika abireke akore ibyo ashoboye.

    James ndamwemera Nubwo benshi bamupfobya ngo numuhanzi ukundwa nigitsina gore Gusa aramaze

    oya nonho ikinskj ngo King Jams ntanywa inzoga hanyuma hpfo gato ati ikini uyu muhanzi akuna kwinywra imivinyo???? ubwo iyo mivinyo ni amata yangwa ni fanta??

    Peace urakoze cyane ubu njyewe nsomye iyi nkuru ndumirwa( SAZI, SIYIGEZE) ; ubundi ati ntanywa inzoga ariko yikundira kunywa imivinyo(vin).

    Peace urakoze cyane ubu njyewe nsomye iyi nkuru ndumirwa( SAZI, SIYIGEZE) ; ubundi ati ntanywa inzoga ariko yikundira kunywa imivinyo(vin).

    ikinyarwanda gipfuye gutya koko?
    mwagerageje kwiga ikinyarwanda mukajya mureka kuvuga ikinyarwanda kitabaho SAZI, SIYIGEZE (Ibi bishatse kuvuga iki koko?)
    Chief editor amaze iki?CG NTAWE MUGIRA?
    iyo biririrwa babigisha ngo NTIBAVUGA BAVUGA mwe muba mubona bitabareba?

    mugerageze mwikosore aha nikurubuga abanyarwanda bose baca ntimukwiye kujya mwandika ibintu uko mubyumva mujye mukurikiza amategeko namabwiriza rwose.

    Amahoro Peace ndamushyigikiye ! Biteye isoni, ikinyarwanda nk’icy’akana gato cyane (Uruhinja) Birababaje.

    Murakoze kunenga imyandikire y’uwo Munezero sinzi niba ibyo yandika aba azi abo abyandikira pe!

    king James turamukunda angumwe atere imbere(ngusa uyu munyamakuru yaducanze NANYWO INZOGA akongera akunda IMIVINYO yikosore ikinyarwanda benshi tucyandika nabi dukwiye kwikorora

    King James tulamukunda cyane agume atele imbele kandi imana iza bimufa shemo KBS amahirwe nimijyisha kuliwe kbs

    Uzigushinyagura ababyeyi bose igihe yabyiniraga abana b’ingagi twariho dushyingura umukabwe we

    King ndakwemera cyane big up.ndu murundi ariko indirimbo zawe ziranyubaka cyane bdagukunda cyane.mba kirundo.big up tukuri inyuma

    King ndakwemera cyane big up.ndu murundi ariko indirimbo zawe ziranyubaka cyane bdagukunda cyane.mba kirundo.big up tukuri inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa