skol
fortebet

Aya ni amwe mu magambo yuje ubwenge yerekeranye n’ubuzima yasigaye ari umurage mwiza wasigiwe abatuye isi

Yanditswe: Tuesday 12, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Isi ituwe n’abantu banyuranye ndetse bagiye bafite impano zinyuranye. Muri bo harimo abagiye bavuga amagambo yuje ubwenge n’ubuhanga ku buryo ageraho agafatwa nk’ihame mu buzima bwa buri munsi bw’abayumvise cyangwa se abayazi. Mu Kinyarwanda nibyo dukunze kwita insigamigani.

Sponsored Ad

No mu rwego rw’ubuzima n’imibereho myiza rero hari abantu bagiye bavuga amagambo yuje ubwenge akaba yarasigaye ari umurage mwiza basigiye isi dore ko abenshi muri bo batakiyiriho.

Muri iyi nkuru twagukusanyirije amwe muri yo

1.Ibitekerezo bituje bituma ugira imbaraga muri wowe kandi bigatuma wigirira icyizere, ibi bikaba ari ingenzi mu kugira ubuzima bwiza. Dalai Lama

2.Ubuzima niyo mpano ibaho iruta izindi, ibyishimo niwo mutungo urenze iyindi, kuba umwizerwa nicyo kizima cyubaka imibanire. Buddha

3.Nizera ntashidikanya ko imapno iruta izindi ushobora guha abagize umuryango wawe n’isi muri rusange ari ukuba wowe ufite ubuzima buzira umuze. Joyce Meyer

4.Imyitwarire mizima burya irandura, nyamara aho kurindira ngo abandi bazakwanduze, ahubwo ni byiza ko ari wowe wabanduza. Tom Stoppard

5.Burya ubuzima bwiza niwo mutungo urenze iyindi yose ndetse ni ubutunzi buruta zahabu na feza. Mahatma Gandhi

6.Niba wifuza kubona ubuzima bwawe burabagirana, ihatire gukora siporo. Gene Tunney

7.Niba utemera ko kwiheba no kwigunga, kugira agahinda gasaze, kwijima mu maso no guhorana umunabi bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe, ongera ubitekerezeho neza. Ibi byose bituma mu mubiri habamo impinduka zitera kubyimbirwa no kugabanyuka k’ubudahangarwa. Gerageza kubana neza n’abantu, niba atari ibyo iminsi yawe izahora yijimye. Kris Carr

8.Ubuzima buzira umuze si ikintu twabasha kugura. Ahubwo niyo konti yo kuzigama ifite agaciro ko hejuru cyane. Anne Wilson Schaef

9.Igitwenge cyiza kivuye ku mutima ni uburyo bwiza bwo gukora siporo muri wowe utiriwe usohoka ngo ujye ahandi. Norman Cousins

10.Inzara hamwe n’imirire mibi bigira ingaruka kirimbuzi ku bana bato kandi bitera ingaruka zirimo kuvuka udashyitse ibiro, kuvukana ubusembwa, umubyibuho ukabije, ibibazo byo mu mutwe no ku mubiri ndetse binatuma umwana atabona umusaruro mu ishuri. Marian Wright Edelman

11.Ntiwakishinga ubwishingizi bwo kwivuza ngo niho uzagira amagara mazima. Ni wowe bireba kurinda ubuzima bwawe no kubuha ingufu zo guhangana n’indwara no gukira vuba. Aya niyo mahitamo nyayo. Andrew Weil,
12.Ntakintu cy’ingenzi kurenza kuba ubayeho ubuzima buzira umuze. Icyo nicyo gishoro cy’ingenzi mu bukungu. Arlen Specter

Ibitekerezo

  • Amagambo yuje ubwenge kurusha ayandi yose yavuzwe na YESU ubwo yari ku isi.Amagambo yatubwiye,ajyana abayakurikiza ku buzima bw’iteka muli Paradizo.Urugero,muli Matayo 7:12,yavuze ko tugomba gukorera abantu ibyo natwe twifuza ko badukorera.Tubyubahirije,ibi byose byavaho:Intambara,ubwicanyi,ruswa,akarengane,ubusambanyi,kwiba,gutana kw’abashakanye,etc...Urundi rugero,Yesu yadusabye "gushaka ubwami bw’imana",ntiduhere mu gushaka ibyisi gusa.Abumvira iyo nama,nibo bonyine bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.
    Abanga kumva inama ze,ntabwo azabazura ku munsi wa nyuma.Soma Yohana 6:40.

    Yego rata Mazina we! izi theories zose ndabona zigarukira kubuzima bwahano kwisi nyamara harubundi nyuma yubu. Gutegura ubuzima bwigihe kizaza nukumvira Ijambo ry’Imana. (Yohana 8:30-32). Icyakora uyu wavuze ngo Gerageza kubana neza n’abantu, niba atari ibyo iminsi yawe izahora yijimye yavuze neza wagirango yasomye Abaheburayo12:14 nuwavuze kukugira ibitekerezo bituje ndamwemeye rwose kuko Bibiliya iragira iti mu ituze no mu byiringiro hari imbaraga(Yesaya 30:15) kandi izi mabarga ni izo kunesha ibyaha.

    Turabashimiye .

    burya ubuzima bwiza nibwo mutungo urenze iyindi yose ndetse nubutunzi buruta zahabu na feza niyo mpamvu uwo muyobozi wa Adepr afite amanyanya bamufate bamufunge?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa