skol

Bamporiki Edouard yasabye imbabazi abanyarwanda ku cyemezo yafatiye Oda Paccy ariko we yanga kuzimusaba[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 29, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yasabye imbabazi ku cyemezo aherutse gufatira umuraperikazi Oda Paccy kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore, akamwambura izina ry’ubutore.

Uyu muhanzikazi yambuwe izina ry’ubutore nyuma y’uko yari yakoresheje ifoto igaragaza ikibuno cy’umukobwa yambaye ubusa akandikaho ijambo ‘IBYA tsi’ ry’izina y’indirimbo yari agiye gushyira hanze yamamazaga.

Iri zina ry’iyi ndirimbo n’ifoto yakoresheje ayamamaza, ntibyavuzweho rumwe ndetse benshi banenga Bamporiki wari umwambuye ubutore n’ubwo hari abamushyigikiraga.

Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukwakira, mu kiganiro ‘The Dilema of the policing morality’ cyaciye kuri Televiziyo y’igihugu, Edouard Bamporiki bigoranye yasabye imbabazi avuga ko yigiye mu makosa yakoze ndetse anagaruka ku kibazo cya Jay Polly uri muri gereza magingo aya.

Mu gusubaba imbabazi, Edouard Bamporiki yatangiye avuga ko Paccy ari we ugomba gufata iya mbere agasaba imbabazi bakamubabarira niba ashaka gukomeza kuba intore kuko atari ubwa mbere , yanaganirijwe ubwo yambaraga ubusa agakinga ikoma ku myamya y’ibanga gusa.

Edouard Bamporiki yagize ati:” Ntabwo njye nasaba imbabazi kuko ibyo nakoze byari bikwiye, wenda uburyo byakozwe ni cyo kibazo, twigira mu makosa, ubutaha bizakorwa neza, nk’intore niba ashaka kugumana izina ry’ubutore asabe imbabazi niba atabishaka abireke, (Umunyamakuru: na we usabye imbabazi?) Yego. (Umunyamakuru : usabye imbabazi ?) Yego rwose.

Aha Bamporiki yasetse maze yisegura ku munyamakuru avuga ko adasabye imbabazi ariko ko yemera ko habayeho kutabera ku mpande zitandukanye mu gufata umwanzuro.

Ati:” Hahhaahhah Nyihanganire, ntabwo nsabye imbabazi, gusa nemera ko habayeho amakosa yo kutareba impande zitandukanye uretse ko Paccy we yari inshuro ya kabiri, ntabwo nsabye imbabazi Paccy nsabye imbabazi abanyarwanda

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu yiseguye avuga ko batse izina ry’ubutore Oda Paccy batabanje kureba ku mpande zitandukanye kuri iki kibazo.

Abanenze Bamporiki bibazaga impamvu yahise ahana Oda Paccy kandi hari abandi bahanzi bagiye bakora amakosa atajyanye n’ubutore akicecekera.

Yanavuze ko Oda Paccy ari we wabereye urugero abandi kuko bigiye kujya bikorwa kuri buri umwe wese wagaragaje ibikorwa bihabanye n’umuco.

Ibitekerezo

  • Bampoliki, asaba imbabazi ziki!! wumvise uriya wangiwe, guhagararira u rwanda kubera kwifoza, yambaye ikareso, none ngo yasabye imbabazi uwerekanye, ikibuno, kitayambaye wenda nike, nta mukobwa wumunyaRwanda ukwiye kwerekana ubwambure, kugasozi bwaba ubwe cyangwa ubwundi, ngo nafatirwa, ibihano ngo basabe imbabazi ahubwo njye mbona bene abo ibyiza arukubajyana aho bagororerwa bakabona inyungu zirenze, izo baligukuramo

    Ntampamvu nimwe yatuma Bamporiki Edouald asaba imbabazi kuko ibyo yakoze birakwiye100%. Rero abanyarwanda kazi batatira umuco nyarwanda ntago dukwiye kuborohera ! Ni ukurera nabi ,ibyo uriya mukobwa yashushanyije biteye urujijo kandi birayobya. Nanjye sinemeranya nawe .Akwiye kwikosora.

    ko Bamporiki gize ubwoba ubutaha bazajya bamuca amazi

    Ntabwo BAMPORIKI , yakoze ikosa kuko guhana ingeso mbi ntawabisabira imbabazi ahubwo , kuzisaba ntacyaha yishinja nibyo mbona byaba ikosa, ubundi ari nka cyera uriya ODA Paccy wigize icyomanzi, nta mwanya yarakwiye mu muco nyarwanda, ahubwo ndibaza ku babyeyi niba harabo agira, kuko yabakojeje isoni cyane natwe abanyarwanda tudasigaye hari ibihugu byinshi bitemera ko umuco wabyo utobangwa uko bishakiye, uyu ODA Paccy , witiranya iterambere, n ’umuco ntakigenda cye, ngaho yambaye amakoma , ejo bundi ngo " IBYA-tsi" nabyo akabikorana ubushotoranyi bugaragarira bose,ese ubu yabuze topics zindi yashyira mu ndirimbo ze? kandi wabona hari n,abandi batangiye kuvuga ngo n’uburenganzira bwe,kubwanjye numva n,indirimbo ze zitakagombye kunyura kusakazamajwi ryaza televisions zacu zo mu Rwanda, naho kwisobanura byo no kureba impande zose , sibyanze, showbiz , ivanze no gutesha urubyiruko umuco nyarwanda ntikwiye gushyigikirwa, ahubwo niba BAMPORIKI yarasabye imbabazi abanyarwanda nanjye ndimo jye ntazo muhaye kuko ntazi ikibi yakoze, ahubwo namusaba gusaba imbabazi yuko yasaby’imbabazi kubintu byiza yakoze yaka ubutore , umukobwa wangiza umuco nyarwanda, ugaragaza kutaba NYAMPINGA, ntabe n,UMUPFASONI cg ahubwo akaba amaze guhinduka NYIRARUNYONGA uzwi kwamamara mugukunda IGITSINA. gabo

    Ese tubyemere ko uwo muhanzi yakoze amakosa .Uyu muyobozi kwandika ko yambuye Umuhanzi Ubutore ,akabyamamaza byari ngombwa? kuki atamwandikiye ngo abimumenyeshe akajya kubitangaza hanze hose. Cg kuki atamwandukiye urwandiko rumumenyesha ko ibyo akora bitabdukanye nibyo yasezeranye mu itorero ry’Intore? Ikindi kandi sinzi impamvu twaburanira bazivamo ngo ntiyasabye imbabazi kandi ariwe wabyivugiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa