Bamwe mu bahanzi nyarwanda bifatanyije na Social Mula mu ishyingurwa ry’ umubyeyi we
Yanditswe: Thursday 08, Mar 2018
Abahanzi nyarwanda barimo ,Nizzo Kaboss, Bruce Melody , Jay C , Just Family ,Mico The Best ,Arstide bifatanyije na Social Mula mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro umubyeyi we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere Taliki ya 5 Werurwe 2018.
Mu gitondo cyo kuwa Kabiri nibwo Social Mula yavuze ko Papa we yitabye Imana nyuma y’ igihe gito yaravuye ku musura I Kanombe aho yari arwariye.
Umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Munyaneza Claudien Papa wa Social Mula wabereye mu Ntara (…)
Abahanzi nyarwanda barimo ,Nizzo Kaboss, Bruce Melody , Jay C , Just Family ,Mico The Best ,Arstide bifatanyije na Social Mula mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro umubyeyi we witabye Imana mu ijoro ryo ku wa mbere Taliki ya 5 Werurwe 2018.
Mu gitondo cyo kuwa Kabiri nibwo Social Mula yavuze ko Papa we yitabye Imana nyuma y’ igihe gito yaravuye ku musura I Kanombe aho yari arwariye.
Umuhango wo gushyingura Nyakwigendera Munyaneza Claudien Papa wa Social Mula wabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, akarere ka Gicumbi ,Umurenge wa Rwamiko, akagari ka Nyagahinga ,aho inshuti n’abavandimwe bari bateranye bitabiriye umuhango wo guherekeza uyu musaza utagihumeka umwuka w’ abazima watabarukiye ku bitaro bikuru bya gisirikare I Kanombe .
Umubyeyi wa Social Mula akaba atabarutse afite imyaka 80 y’ amavuko . Ubu Social Mula asigaranye Nyina n’abavandimwe be batatu .

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *