Banyandikira ari benshi ngo ninjye usigaye ntarashaka , ntarushanwa ryo kurongora ririho –Papa Sava
Yanditswe: Monday 22, Oct 2018
Papa Cava uzwi nka Seburikoko yanenze abantu bamuhoza ku nyeke ko bamubwira ko yakererewe kurongora aho yabasubije ko ntarushanwa ririho ryo kurongora ndese mu ghe cya vuba azabatumira akabaha ku mazi.
Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko muri filime zitandukanye hano mu Rwanda yavuze ko amaze kurambirwa abantu bamwandikira bamubwira ko yakererewe kubaka urugo mu gihe we yasubje ko Atari mu irushanwa ryo kurongora ko ahubwo bategereza mu gihe cya vuba ko azabatumira akabaha amazi bakanwa.
Yagize ati” Abantu byanyandikira ari benshi ngo ni njye usigaye ntararongora boshye abandi barapfuye[….] reka mbabwire ko ntarushanwa ndimo ryo kurongora ahubwo ko bategereza nzababwira bakaza nkabaha amazi yo kunywa.”
Yakomeje avuga ko imyiteguro y’ubukwe bwe akiyinoza neza kuko bimwe mubyo yashakaga kugeraho mbere yuko yubaka urugo yamaze kubibona ndetse ko nakabuza azahita atumira abantu mu birori by’ubukwe bwe bakaza kunywa amazi.
Papa Sava wirinze gutangaza italiki y’ubukwe bwe yavuze ko azabitangaza mu minsi iri imbere.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *