Bebe Cool ashobora kurwana na Chriss Johnz baramutse batiyunze
Yanditswe: Sunday 11, Mar 2018
Amakimbirane hagati y’ umuhanzi Bebe Cool n’ umuririmbyi Chriss Johnz akomeje gufata indi ntera bapfa kuba bose bakora umuziki.
Mu mwaka washize bombi bagiranye intambara y’ amagambo bapfa ko umuhanzi Chriss Johnz yashishuye indirimbo ya Bebe Cool yitwa Taata , ibi byabaye mu gihe umuhanzi Chriss Johnz amaze gushyira hanze indirimbo yise Taata wankizo .
Mu ntangiriro z’ uku kwezi (Werurwe 2018) nibwo Chriss Johnz yavuze ko Bebe Cool atagakwiye kwishinga Chameleone kuko batari ku rwego (…)
Amakimbirane hagati y’ umuhanzi Bebe Cool n’ umuririmbyi Chriss Johnz akomeje gufata indi ntera bapfa kuba bose bakora umuziki.
Mu mwaka washize bombi bagiranye intambara y’ amagambo bapfa ko umuhanzi Chriss Johnz yashishuye indirimbo ya Bebe Cool yitwa Taata , ibi byabaye mu gihe umuhanzi Chriss Johnz amaze gushyira hanze indirimbo yise Taata wankizo .
Mu ntangiriro z’ uku kwezi (Werurwe 2018) nibwo Chriss Johnz yavuze ko Bebe Cool atagakwiye kwishinga Chameleone kuko batari ku rwego rumwe kugera ku rwego ariho bizamufata indi ntera .
Chris ubwe yahawe ubutumwa ko yahagarika kongera guhangana na Bebe Cool kuko ibyo ari amafuti.
yagize ati “Nakiriye ubutumwa bwaturutse ku bantu ntazi bampagarika ngo ndeke ibibazo bya Bebe Cool ,umunsi umwe barampamagaye ari ni joro bambuza kuba najya mu gitaramo niba ntakuye umurasita mu kanwa kanjye ndabyicuza”.
Johnz yongeye ngo " Bebe Cool nturi ku rwego rwa Chameleone kandi unyizere, kumpamagara umpagarika ntacyo byagufasha kuko ndi mukuru kandi ndi mu ukuri mfite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byanjye ntago nkomora ibitekerezo byanjye ku ndirimbo yawe Taata “
Uyu muririmbyi Chris Johnz indirimbo aheruka gushyira hanze yitwa ’Yenze’ yasubizaga kandi ikibasira Bebe Cool .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *