Bishop Rugagi ati ’Ubu koko muri uyu mujyi wa Kigali nanyonga igare?natwara moto? nageze muri Amerika mbona abana b’imyaka 25,29 na 30 bari kugenda mu bimodoka’
Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018
Bishop Innocent Rugagi uyobora Redeemed Gospel Church yemeranya na Apôtre Charles Rwandamura wavuze ko Bishop akwiye gusaba abakirisitu ayoboye bakamugurira Range Rover kuko ngo aramutse asuzuguritse akagendera ku ngorofani cyangwa igare, nta muntu wamuyoboka.
Bishop Rugagi yabitangaje kuri iki cyumweru tariki 21 Ukwakira 2018, ubwo yagarukaga ku bantu bamunenga ko mu myigishirize ye yibanda ku migisha Imana itanga muby’ubutunzi bwo mu isi.
Bishop Rugagi mu gusubiza abibaza impamvu yigisha yibanda ku kwizeza abantu imigisha y’Imana, yifashishije ijambo Apôtre Rwandamura yabwiye abayoboke be abumvisha ko kuba Bishop yasaba imodoka ya Range rover ari ibintu bikwiye kuko aramutse asuzuguitse ngo ntawamuyoboka.
Ati: “Abantu bavuga ngo amatorero yigisha imigisha gusa,….ntabwiye abantu umugisha w’Imana nababwira ko ari iki? Apôtre Rwandamura yambwiye ijambo ryiza yabwiye abakirisito, ngo ‘nonese Bishop adasabye Range rover ni inde wakwemera Bishop ugendera ku ngorofani?’ ”.
Bishop Rugagi yahise abaza abayoboke b’itorero rye ati: “Wowe duhuye ndi ku ngorofani wanyemera? tuvugishe ukuri, ubonye ndimo gusunika ingorofani nyicayemo gutya ahubwo ntiwavuga ngo nasaze?
Uretse no kugendera ku ngorofani, Bishop Rugagi yavuze ko no kunyonga igare cyangwa kugendera kuri moto kuri we ari ibintu bisuzuguritse bitaberanye n’urwego arimo nka Bishop uyoboye itorero.
Ati: “Ubu koko muri uyu mujyi wa Kigali nanyonga igare? Natwara moto? Nageze muri Amerika mbona abana b’imyaka 25, b’imyaka 29 na 30 bari kugenda mu bimodoka, vuga ngo ibimodoka!”.
Mu myigishirize ya Bishop Rugagi akunze kwibanda ku migisha Imana itanga. Usanga yizeza abantu ko Imana akorera izabakiza ubukene, ikabaha imodoka, ikabakiza indwara, n’ibindi bibazo bitandukanye bitsikamira imibereho y’abantu muri iyi si.
Gusa kuri we ngo abona nta mpamvu yo kutabwira abantu imigisha Imana itanga.
Src:IIBYISHIMO
Ibitekerezo
Erega nta gitangaza ku myigishirize y’aba ba BISHOP kuko barimo baraharanira inda zabo. None se mbabaze, ko Bishop akwiye gusaba abakirisitu ayoboye bakamugurira Range Rover kuko ngo aramutse asuzuguritse akagendera ku ngorofani cyangwa igare, nta muntu wamuyoboka aba ba BISHOP baraharanira ko Abakirisitu bayoboka IMANA cyangwa bashaka ko aribo bayoboka ?? Harya YEZU yigeze ahatiriza ABANTU kumwemera cyangwa yabasabaga kwemera uwamutumye ?? Ndebera none aba aho kugira ngo bahamagarire abantu kwihana no kugera ikirenge mucya YEZU bifuza ko abakirisitu babemera aho kwemera YEZU !!! Ngo kugendera ku igare cyangwa MOTO ni ibintu bisuzuguritse !!!! Harya YEZU yagenderaga kuki ??????????????????????????? Harya urwego arimo nka BISHOP ninde warumushizemo ?? Yebaba we, isi irarimbutse !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ariko uyu musenzi atekereza ko abagenda ku igare cyangwa moto nta gaciro bafite? ngo uwarimubonaho yavuga ko yasaze? Umurengwe mu maturo y’abatindi ubeshya ubizeza ibitabaho none urahaze ngo igare na moto birasuzuguritse! Ese ibyo "bimodoka" uvuga byakuraruye niryo juru wabonye kuri iyi si? Muri bibiliya hari aho watubwira handitse range rover? Nge ariko ngaya cyane abirirwa bumva ibitagaragasi by’aba ba escros.