Bishop Rugagi yagaragaye muri Israel yikoreye igikapu cyuzuye ibyifuzo by’ Abanyarwanda aho ngo yagiye kubisengera ku rukuta rwa willing wall(AMAFOTO)
Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017
Bishop Rugagi Innocent umuyobozi w’itorero ry’abacunguwe mu Rwanda (Redeemed Gospel Church) yagiye mu gihugu cya Israel yikoreye igikapu cyuzuyemo ibyifuzo n’ibibazo by’Abanyarwanda, ajya kubisengera ku rukuta rw’umugisha rwitwa Willing Wall. Bishop Rugagi Innocent yageze muri Israel afite igikapu cy’uzuye ibyifuzo by’Abanyarwanda agiye gusengera.
Bishop Rugagi n’umwe mu bakozi b’Imana bamaze kwamamara cyane hano mu Rwanda, byumwihariko akaba azwiho guhanurira abantu imitungo ihenze (…)
Bishop Rugagi Innocent umuyobozi w’itorero ry’abacunguwe mu Rwanda (Redeemed Gospel Church) yagiye mu gihugu cya Israel yikoreye igikapu cyuzuyemo ibyifuzo n’ibibazo by’Abanyarwanda, ajya kubisengera ku rukuta rw’umugisha rwitwa Willing Wall.
Bishop Rugagi Innocent yageze muri Israel afite igikapu cy’uzuye ibyifuzo by’Abanyarwanda agiye gusengera.
Bishop Rugagi n’umwe mu bakozi b’Imana bamaze kwamamara cyane hano mu Rwanda, byumwihariko akaba azwiho guhanurira abantu imitungo ihenze nk’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover n’ibindi.
Nkuko bigaragara ku mafoto bikanemezwa n’itsinda ryajyanye na Bishop Rugagi muri Israel ngo yajyanye igikapu cyuzuyemo udupapuro twanditseho ibyifuzo n’ibibazo by’Abanyarwanda n’abandi banyamahanga bamutumye ngo ajye kubasengera ku butaka bwera ku rukuta rufatwa nkurwumugisha ari rwo Willing Wall.
Bishop Rugagi ashyira udupapuro turiho ibyifuzo yagiye gusengera mu gikuta cya Willing Wall.
Uru rukuta rwiswe willing wall n’urukuta ruri mu mujyi wa Yerusalemu, ni ahantu hahurira abantu benshi cyane baturutse hirya no hino ku Isi baje gusenga Imana ndetse baje no kuyereka ibyifuzo byabo kuko ari ahantu hatagatifu.
Bishop Rugagi abinyujije ku rubuga rwa internet rw’itorero rye Redeemed Gospel Church yasobanuye ko impamvu yajyane igikapu cyuzuye ibyifuzo by’Abanyarwanda nuko ari isezerano ko umuntu wese uzambariza Imana kuri urwo rukuta azasubizwa.
Yagize ati “Willing wall ni urukuta rw’umugisha ni hanini cyane abantu baza bazanye ibyifuzo byabo baje gusenga Imana kandi ni isezerano ko Imana yumva iri mu ijuru ibyifuzo umuntu yazanye hano, nk’uko tubisoma mu gitabo cya 1 Abami 8:39-41: “Nuko ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe ubabarire, utegeke witure umuntu wese ukurikije ibyo yakoze byose wowe uzi umutima we, (kuko ari wowe wenyine uzi imitima y’abantu bose). Kugira ngo bakubahe iminsi bazamara mu gihugu wahaye ba sogokuruza yose bakiriho. Kandi n’umunyamahanga utari uwo mu bwoko bwawe bwa Isirayeli, naza aturutse mu gihugu cya kure azanywe n’izina ryawe.” Niyo mpamvu nazanye ibyifuzo byose nahawe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bose kugira ngo mbyereke Imana kandi ibisubize mu izina rya Yesu, kuko ari isezerano.”
Uru rukuta ruhurirwaho n’abantu batandukanye bavuye imihanda yose baje gusenga no kwereka Imana ibyifuzo byabo.
Ku bijyanye n’abantu bagaragaye bambaye ingofero zimenyerewe kwambarwa n’abayisilamu, Bishop Rugagi yavuze ko abo bantu atari abayisilamu ahubwo ko buri wese ugera muri ako gace ategekwa kwambara iyo ngofero. Yagize ati: “Ntabwo ari abayisilamu, nta muntu uza hano atambaye ingofero y’umweru cyangwa umukara. Uwo ari we wese abanza kwambara ingofero. Buriya bwoko bw’ingofero rero ni bwo baba bafite banga abantu baza batitwaje izabo. Uzarebe na Perezida wa Amerika Donald Trump ubwo yazaga gusenga hano bari bamwambitse akagofero k’umukara.”
Bishop Rugagi agaragaye muri Israel asengera ibyifuzo by’abanyarwanda nyuma ya Apotre Gitwaza na we uherutse kujya muri iki gihugu, akikorera ibendera ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko ari gusengera igihugu cy’u Rwanda ndetse icyo gihe na we akaba yari yatwaye ibyifuzo by’abanyarwanda batari bacye bamutumye ngo ajye kubasengera. Gusengera kuri uru rukuta, ni ibintu byizerwa n’abakristo batari bacye, gusa hari n’abandi bavugako gutuma umuntu ataringombwa kuko aho waba uri hose wasenga kandi Imana ikakwumva.
Muri 2015 nibwo Apotre Gitwaza nawe yari yagiye muri Israel gusengera u Rwanda n’ibyifuzo by’Abanyarwanda.







Ibitekerezo
Ariko bagiye biririra bakaririra Nurubyaro rwabo Murwanda Turamahoro baririye Somariya Nuburundi na Congo Sudani
Ubuyobe. Com,
niba uhasengera wese asubizwa ibyifuzo bye nimunsobanurire; njye ubwanjye narahagiye mpasanga abagabo batatu biyamamarizaga kuzavamo premier minister ,bose uko ari batatu barugiyeho mbareba na amaso yanjye kuko niho nigaga icyo gihe kdi nanjye nari nagiyeyo kurureba (urwo rukuta) uwo munsi. icyo nabonye cyo bose bari baje gusaba insinzi kandi byarangiye hatsinze umwe. niba buri wese asubizwa abo bandi babiri harya bashubijwe uko basabye! bantu muhumuke, Imana ntiba ahantu ahubwo iba mu muntu kandi Imana yategetse ,niyo wateka ibuye rigashya ntacyo wahindura kucyo yategetse. Uwiteka ubwe yavuze ko ahindukiriye abanyamahanga, akomeza avuga ko Israel azayigarukaho hanyuma. Hanyuma h’Imana ntiharagera rero mujye mumenya ibihe murimo mureke kwiruka inyuma y’umuyaga musize Uwiteka ubarimo.
Andika Igitekerezo Hano Uwakina wese yakina asenga ,naho wowe wibwirirako urwanda abanya rda ntabibazo ndufite uribeshye ibyo gusegera birahari kdi Imana niyo ifite urufunguzo. Nanjye Imana yibuke ibyange kdi indegere .Amen
Uyu mukozi w, imana ndamwemera, akorerahe ubutumwa, ni mumpe number ze, murakoze
Ndibaza, nigute wakwikorera ibibazo byabanyarwanda ubitwara mukindi gihugu gusaba imana ko ibicyemura nkaho iwacu irwanda ntamana tugira ikemura ibibazo tuba tufite, huo ni uongo mtupu.