skol

Rutahizamu Bizimana Yannick wa Rayon Sports yavuze ku ishimwe yahawe

Yanditswe: Thursday 12, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Rayon Sports yagize icyo avuga nyuma yo guhitwamo nk’umukinnyi wahize abandi mu kwezi gushize mu muhango wabereye mu nzove ku kibuga cya Rayon Sports FC aho isanzwe ikorera imyitozo.

Bizimana Yannick yahawe igihembo n’itsinda ry’abafana bibumbiye mu kitwa ‘March generation’ hamwe n’umuterankunga wa mukuru wa Rayon Sport FC, Skol Brewery Ltd Rwanda bamuhereza ibihembo birenze kimwe mu muhango wabaye kuri uyu wa gatandatu watangiye mu masaha y’umugoroba saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Bizimana Yannick akaba yahembwe ibahasha irimo ibihumbi 100 Frw, igikapu cya Skol n’umupira wo gukina ndetse n’umutaka. Muri uku kwezi uyu musore ukina asatira muri Rayon sports yari ahanganiye ibihembo na myugariro Rugwiro Herve nawe wigaragaje cyane mu bwugarizi bwa Rayon Sports ndetse na Iranzi Jean claude ukina ku ruhande rw’ibumoso mu gice cy’ubusatirizi bwa Rayon Sports.

Nyuma yo guhabwa igihembo, Bizimana Yannick, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe, avuga ko iki gihembo kimuhaye imbaraga zo gukora cyane anashimira abafana badahwema kubereka urukundo.

Yagize ati ”Ni ibintu binshimishije cyane, sinatekerezaga ko nabigeraho ariko kubera Imana ikomeza kumpa gutsinda mbigezeho, ubu bimpaye imbaraga nyinshi cyane zo gukora kuruta izo nari mfite. Ndashimira abafana ba Rayon Sports badahwema kutwereka urukundo, kuko mubyo dukora byose baba baturi inyuma badushyigikiye”.

Igikorwa cyo gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi muri Rayon Sports kigirwamo uruhare n’abafana ba Rayon Sport 100%, kuko aribo bitorera umukinnyi wabanyuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa