skol
fortebet

Bwa mbere hakozwe urukweto rudasanzwe kandi ruhenze kurusha izindi ku isi(AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko hakozwe ikanzu ihenze kurusha izindi ku isi ubu noneho hakozwe n’urukweto ruhenze cyane kurusha izindi mu mateka y’isi.
Uru rukweto ruri kubarirwa akayabo ka miliyoni 15 n’imisago by’amadorali y’Amanyamerika rwatunganyijwe n’umugore w’Umwongereza witwa Debbie Wingham.
Kuba uru rukweto rurimo kugura akayabo kangana gutya si ubusa ahubwo biri guterwa n’ibyo uru rukweto rukozemo kuko rugizwe ahanini n’imishonge y’amabuye y’agaciro atandukanye arimo Zababu, diyama n’ayandi. Aya mabuye (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko hakozwe ikanzu ihenze kurusha izindi ku isi ubu noneho hakozwe n’urukweto ruhenze cyane kurusha izindi mu mateka y’isi.

Uru rukweto ruri kubarirwa akayabo ka miliyoni 15 n’imisago by’amadorali y’Amanyamerika rwatunganyijwe n’umugore w’Umwongereza witwa Debbie Wingham.

Kuba uru rukweto rurimo kugura akayabo kangana gutya si ubusa ahubwo biri guterwa n’ibyo uru rukweto rukozemo kuko rugizwe ahanini n’imishonge y’amabuye y’agaciro atandukanye arimo Zababu, diyama n’ayandi. Aya mabuye y’agaciro ari kuri ruriya rukweto akaba abarirwa agaciro k’ibihumbi 980 by’amadorali y’amanyamerika.

Uru rukweto rwaciye agahigo ko kuba ruri kugurishwa menshi kurusha izindi zose ku Isi , ngo kuri ubu rwatangiye kwamamazwa mu birori byo kwizihiza amasabukuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa