skol
fortebet

Byiringiro Lague yageneye ubutumwa KNC avuga n’igihe azakorera ubukwe n’inkumi bakundana[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’U Rwanda Amavubi, Byiringiro Lague, yavuze ku bijyanye no gukora ubukwe n’umukunzi we anagenera ubutumwa umunyamakuru KNC wavuze ko akunda imikinire ye.

Sponsored Ad

Ibi Lague yabivugiye ku kiganiro yagiranye na 3D Tv Rwanda aho yagarutse no ku bijyanye n’imikino ya CHAN 2020 yakinnyemo akanagaruka no ku buzima bwe busanzwe.

Mu gutangira ikiganiro, Lague yavuze ko yatangiye gukina umupira akiri ku mashuri abanza nyuma akaza kubengukwa n’abatoza b’amakipe akomeye arimo Vision Fc yo mu cyiciro cya 2 nyuma akaza kujya mu Intare Fc, kuri ubu akaba ari mu ikipe ya APR FC.

Ku bijyanye n’imikino ya CHAN 2020, Lague yavuze ko we na bagenzi be bitwaye neza by’umwihariko we wavuze ko mu mukino Amavubi yakinnyemo na Togo umubyeyi we yamuhaye ubutumwa amubwira ko yakinnye neza ndetse n’izindi nshuti ze zikamushimira.

Si inshuti za Lague nyinshi zamushimiye gusa kuko n’umukunzi we nawe yamushimiye ko yitwaye neza mu mukino nubwo atawurebye ahubwo yamenye amakuru ko Lague yitwaye neza abibwiwe n’inshuti ze.

Abajijwe ku bijyanye n’igihe azakorera ubukwe n’umukunzi we, Byiringiro Lague yavuze ko igihe kitaragera kubera ko akiri muto. Yagize ati « Oya, ndacyari muto ».

Byiringiro Lague kandi yageneye ubutumwa KNC wavuze ko akunda imikinire ye. Lague yavuze ko amushimira cyane nubwo batarahura ariko nawe avuga ko amwemera. Yagize ati « Ntinya abantu bakuru ariko ndamushimira cyane nanjye ndamwemera ».

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa