skol

Davido yaciye Jay Polly murihumye, agiye gukorana indirimbo na Koffi Olomide

Yanditswe: Sunday 11, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Davido agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Koffi Olomide.
Umuhanzi David Adedeji Adeleke mu rugendo akomeje muri Afurika rujyanye no kwamamaza indirimbo ze mu gitaramo yise 30 billion concert yatangiriye muri Afurika agahera mu Rwanda nyuma akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi Koffi Olomide ukunzwe muri iki gihugu. Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya mbote.cd aho mu nkuru yacyo (…)

Umuhanzi Davido agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi wo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo Koffi Olomide.

Umuhanzi David Adedeji Adeleke mu rugendo akomeje muri Afurika rujyanye no kwamamaza indirimbo ze mu gitaramo yise 30 billion concert yatangiriye muri Afurika agahera mu Rwanda nyuma akerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye gukorana indirimbo n’ umuhanzi Koffi Olomide ukunzwe muri iki gihugu.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya mbote.cd aho mu nkuru yacyo cyavuze ko umuhanzi Davido yamaze kujyana na Koffi Olomide mu nzu isanzwe imutunganyiriza umuziki iherereye muri Congo aho bamaze gufata amajwi yiyi ndirimbo itatangajwe izina ndetse bakazahita bafata amashusho yayo nubwo bataratangaza ahantu bazayafatira.

Mu kiganiro Koffi Olomide yagiranye n’ Itangazamakuru yavuze ko uyu ariwo mwanya ngo bereke isi umuziki mwiza kandi uryoshye babinyujije mu mpano z’ Afurika mu cyimbo cyo kujya kureba ahanzi bo hanze ngo bakorane kandi Afurika ifite abahanzi bayo kandi bashoboye .

Aganira n’ itangazamakuru ryo mu Rwanda Davido yavuze ko umuhanzi azi mu Rwanda ari Jay Polly. Kuko muri gahunda harimo ko Davido azava mu Rwanda akoranye indirimbo n’ umuhanzi w’ Umunyarwanda riko siko byagenze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa