Diamnod Platnumz yahaye umugisha Rayvanny wavuye muri Wasafi
Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021
Amakuru agezweho mu muziki wa Tanzanie ni ukuva mu nzu itunganya umuziki kwa Rayvanny wahise ashinga inzu ye bwite shya itunganya umuziki izwi ku izina rya Next Level ndetse na Diamond Platnumz wari umukoresha we yerekana ko amushyigikiye anamuha umugisha.
Nyuma y’imyaka itanu yari amaze mu nzu ya Wasafi Classic Baby yashinzwe n’umuririmbyi ukomeye muri Africa,umuhanzi Rayvanny ku wa 9 Werurwe, hamuritswe inzu shya itunganya umuziki ya Rayvanny yahaye izina rya Next Level music,aho avuga ko yiteguye gufasha abahanzi benshi kujya mu kibuga cy’umuziki wa Tanzania babashe guhangana n’abandi benshi barimo nabo bari kumwe muri Wasafi.
Rayvanny wamamaye kandi nka Shaban Mwakyusa,kuva yakwinjira muri Wasafi mu mwaka wa 2015 yazamuye izina rye ku rwego mpuzamahanga ndetse benshi barimo n’umukoresha we Diamond Platnumz bakaba bamushimiye intambwe yateye mu mwuga we afasha abandi bahanzi.
Diamond Platnumz yamuhaye umugisha anemera ko inzu ye ari iya mbere mu gihugu. Ati: “Sinzi niba nemerewe kuvuga ibi, gusa Rayvanny aratangira inzu ye bwite itunganya umuziki vuba aha cyane, inzu ye ni nini nahoze nyireba ndamubwira nti |Rayvanny iyi nzu ni nini| araza kuba ayerekana ubu tuvugana, izaba inzu ya mbere itunganya umuziki muri Africa y’uburasirazuba”.
Iyi nzu yamurikiwe i Mbezi beach ku musni wo kuwa kabiri,ikaba ije ikomoka muri Wasafi nyuma ya Konde Boy Worldwide yashinzwe n’umuhanzi Harmonize nawe wahoze muri WCB Wasafi yashinzwe na Diamond Platnumz.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *