skol
fortebet

Diamond na Rayvanny bari bapfuye Imana ikinga ukuboko

author-image

Yanditswe na: Muhire Jason
Kuwa: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Diamond na Rayvanny baguye ku rubyiniro muri iki cyumweru ubwo bari bagiye gukorera igitaramo muri Zanzibar.

Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Diamond na Rayvanny bikubita hasi ubwo bataramiraga abafana babo I Zanzibar mu kiswe Wasafi Festival.

Mu mashusho yashyizwe hanze yagaragaje aba bahanzi bakoze igitaramo cy’amateka aho bishimanye n’abafana babo kugera ubwo babyiniye ku rubyiniro rudakomeye, Aba bahanzi batatu bose bari ku rubyiniro batangiye kurubyiniriraho bitegura mu buryo budasanzwe gusa ntibamenye ko ibiro byabo byarushije imbaraga urubyiniro niko kuroboka bikubita mu byuma bigize uru rubyiniro hasi.

Abashinzwe umutekano muriki gitaramo bahise bafata Rayvanny na Diamond bahita babajyana kwa muganga bitewe n’ibikomera batewe n’icyumba byabakase ku mubiri ,ibi byemejwe n’amashusho aba bahanzi bashyize hanze bagaragaza barimo kuvirirana Diamond we arimo gutaka kubera uburibwe by’ibikomere.

Ibi byemejwe kandi n’umuhanzi Mbosso bari kumwe ku rubyiniro gusa we ntagwe aho yavuze ko aba hanzi bombi barimo kwitabwaho n’abaganga b’inzobere aho ngo ubu barimo koroherwa.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa