Diamond yakoreye igikorwa cy’indashyikirwa umukobwa bakundanye bwa mbere
Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018
Diamond yatanze ubufasha bwo kuvuza Hawa wari umukunzi we wa mbere ndetse uyu mukobwa akaba ariwe yanakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye yise Ntarejea.
Kuri uyu wa Kane taliki 8 Ugushyingo 2018 ,Umuhanzi Diamond yishimiye ko kuri ubu umukobwa witwa Hawa bakundanye ku nshuro ya mbere amerewe neza nyuma yuko amwandikiye amukeneyeho ubufasha kubera indwara y’umutima yari yaramuzahaje.
Diamond nyuma yo kumva akababaro k’uyu mukobwa yakoze iyo bwabaga ashaka uko yajya kuvuza uyu mukobwa mu gihugu cy’Ubuhinde aho magingo aya uyu mukobwa amerewe neza ndetse yagarutse iwabo ku ivuko .Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko anezerewe kuba uyu Hawa ari mu byishimo nyuma yo gukira indwara y’umutima.
Yagize ati” Ndishimye cyane kongera kukubona uri guseka.”
Diamond yakomeje avuga ko atazamureka ngo yandavure ahubwo azanamufasha kumushakira igishoro kugirango atangire nawe yiyubake kugirango nawe azagire icyo yigezaho mu buzima bwe ndetse akigeze no kurubyaro rwe.
Hawa ni umwe mu bakobwa bakundanye na Diamond cyera agitangira umuziki aho bari batuye mu cyaro cya Tandale aho ubusanzwe uyu muhanzi avuka .Kuri ubu uyu mukobwa yatangaje ko ashimira Diamond ku gikorwa cyiza yamukoreye.
Ibitekerezo
Diamond uli umuntu muzima kandi urumuntu wumugabo uzabone, ibyikubye, incuro nyinshi ibyo ufite