Dj Marnaud yavuze ku byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda ko ari umutinganyi
Yanditswe: Monday 15, Mar 2021
Byakunze guhwihwiswa mu nkuru zasakajwe ku mbuga nkoranyambaga ko Mugisha Gatera Arnaud uzwi nka Dj Marnaud, umuhanzi akaba n’umu Dj icyarimwe, ari umutinganyi, ibintu we avuga ko ari ibihuha n’ubwo yigeze guteretwa n’umutinganyi.
Dj Marnaud ni umwe mu bahanga bazi kuvangavanga umuziki hano mu Rwanda, we na bagenzi be b’aba DJ bakoze itsinda bise Dream Team Djs, iri tsinda ririmo we, Dj Toxxyk, nyakwigendera Dj Miller na Dj Jullz.
Mu minsi mike ishize, Dj Marnaud yaravuzwe cyane mu buryo butoroshye, aho abatari bamuzi bashatse kumumenya kubw’amagambo yasakajwe avugwa ko ari umwe mubaryamana bahuje ibitsina akabibyaza umusaruro (amafranga).
Abatangije iyi nkuru ivuga ko Dj Marnaud yaba ari umutinganyi bahamije ko bafite ibimenyetso bihamya ko iyo Dj Marnaud yagiye hanze y’igihugu aba yagiye gusura abagabo b’abaherwe akaryamana nabo ubundi bakamuha amafaranga.
Nyamara Dj Marnaud ibi yabihakanye yivuye inyuma avuga ko uwabivuze ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe!
Mu magambo ye Dj Marnaud yagize ati: “Sinajya gusobanura byinshi, n’abo babivugaho nkeka ko baba batatekereje kabiri. Kuri Instagramu hariho videwo, hari n’amafoto, ababivuze ubanza baba bashaka ko bavugwa.”
Akomeza avuga ati: “Byavuye ku muntu umwe. Uwo muntu nkeka ko afite n’ibibazo mu mutwe. Yatangiye no gusebya u Rwanda, ibaze yatangiye no kubizanamo Eddy Kenzo, ni umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, twabifashe nko gusebanya, ari gukora ibintu bibi cyane.”
Abamushinja ubutinganyi bavuga ko hari ibikorwa bikomeye amaze kugeraho birimo akabari yashinze ku Kimihurura, imodoka nziza agendamo, inzu atuyemo n’ibindi, ngo yaba akesha ako kazi kagayitse.
Dj Marnaud we ariko avuga ko ibyo byose yabigejejweo n’umuziki. Ati: “Ndabyumva, iterambere mfite narariharaniye, byantwaye umwanya mwinshi, hari ibyo nigomwe, hari ibiraka by’amafaranga nikoreye, abavuga ko byavuye ahandi bafite impamvu nabo.”
Iby’uko nta mukunzi Dj Marnaud afite yagize icyo abivugaho. Yagize ati: “Nta mukunzi mfite. Abakobwa bashobora kuba benshi bagukunda, ariko mbere y’uko muhitamo ngomba kubanza kumwiyumvamo, ikindi kandi ntabwo wafata umukunzi udafite umwanya wo kumwitaho. Nk’ubu mba mfite byinshi, hari ako kabari, ibyo kuvanga indirimbo, gukora umuziki n’ibindi.”
Naho ibyo guteretwa n’umutinganyi na byo yavuze ko nta muntu bitabaho kandi ko bahari bamuganirije. Ati: “Nkeka ko nta muntu bitabaho, ntabwo ari uguteretwa ngo agufate neza, ni kwa kundi ashobora kuza ukabona ukuntu ari kukuganiriza […] Barahari banganirije, ndakeka nta muntu bataganirije kereka utarahuye nabo.”
Kugeza ubu Dj Marnaud avuga ko ashishikajwe cyane n’akazi ke ko kuvanga umuziki, akaba ateganya ko nava mu Bubirigi azakorera ibitaramo mu bihugu bitatu nyuma yabyo akazahita akorera ikindi gikomeye mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *