Dj Pius yagize icyo avuga ku itandukana n’ umugore we Ange
Yanditswe: Tuesday 01, May 2018
Dj Pius yavuze ko adakunda kuvuga ibyo mu rugo rwe kuko ajya no kumenyana nawe bitanyuze kuri radiyo.
Ibi bije nyuma yuko mu ntangiriro z’ umwaka wa 2018 byavuzwe ko umuhanzi Dj Pius yaba yaratandukanye n’ umufasha we babyaranye umwana umwe ari we Umulisa Ange mu gihe bo birinze kuvuga kubijyanye n’umubano wabo gusa Dj Pius yamaze abantu ababwira ko atariwe mugabo wenyine ku isi waba atandukanye n’umugore we.
Yagize ati “Njye nkunda kubwira abantu ko tutahuriye mu ruhame nubwo ndi umuStar mu muco Nyarwanda habamo kubaha abantu cyane kubyo mu rugo hagati y’umugore n’umugabo.”
Ubwo yaganiraga na Radiyo Rwanda yavuze ko mu ngo habamo ibibazo ndetse ko bizwi na buri wese wubatse kandi ko bigera aho bigacyemuka .
Ati “Iby’urugo rwacu simba nshaka kubivuga ntabwo ari ibintu byoroshye kuvuga ngo umugore wanjye ari kuba wenyine ariko abubatse urugo bo barabizi ko mu bubatse haba ibibazo rwose.”
Yasoje avugako icyo areba ni ku mwana naho iby’umugore siwe wa mbere waba utandukanye n’ umugore ku Isi. Yongera ho ko nta bibazo bidakemuka niyo cyaba gihari ngo igihe kizagera bikemuke biyunge kuko acyambaye impeta y’isezerano kandi nta gatanya arafata hamwe n’umugore we.
Ibitekerezo
Ingo zisenyuka ku isi ni millions and millions.Aba STARS babana n’abagore igihe kinini ni mbarwa.Umenya nta nabo.Ikibazo kili hehe?Nuko abantu banga kumvira amategeko y’imana dusanga muli Bible.Adusaba gukunda uwo twashakanye,kubahana no kubabarirana.Aho kubikora,ahubwo usanga abagabo cyangwa abagore basambana,bacana inyuma,bicana,barwana,…Kuba abantu batunze Bible nyamara banga gukora ibyanditsemo,niho ibibazo by’isi bituruka:Intambara,ubujura,ubusinzi,ruswa,ubwicanyi,gucana inyuma,…