Dr Jose Chameleone yabangiye amaguru ingata ahunga Polisi
Yanditswe: Monday 15, Mar 2021
Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye ari ku muvuduko udasanzwe ahunga Polisi ya Uganda yakekaga ko yaba igiye kumuta muri yombi.
Sqoop dukesha aya makuru ivuga ko Chameleone yari mu modoka ye, ageze ahitwa Kololo, ku kabari kitwa ’DNA Lounge Kololo’ ashaka kugira icyo afata, ariko abari aho babona asubiye mu modoka yirukanka, bayoberwa ibibaye.
Abajijwe icyari kibaye, Dr Jose Chameleone yavuze ko yaketse ko agiye gutabwa muri yombi. Ati: “Naringamije kujya gufata icyo kurya gusa nagiye kubona mbona imodoka ya paturuye irahageze, nahise nibuka ko utubari dufunze. Nahise niruka ku bw’umutekano.”
Dr Jose Chameleone unaherutse gutsindwa uruhenu mu matora aho yari yiyamamarije kuba meya wa Kampala, ashobora kwikeka polisi cyane dore ko ubu yahinduye uruhande akaba agaragara mu myambaro itukura ya ’People Power’ ya Bobi Wine kandi mu gihe mu gihe gishize yari uwo mu muhondo wa NRM, ahantu yasaruye atari make.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *