skol
fortebet

DRC:Ibiro bya Polisi y’i Mambasa byatwitswe

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Tuesday 19, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ibiro bya polisi ya Mandimbi byatwitswe, ni ku birometero 30 mu majyepfo ashyira uburasizuba bwa Biakato muri territoire ya Mambasa,ibyo biro byatwitswe mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa mbere,harakekwa inyeshamba z’aba Maï-Maï.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru iravuga ko inzego z’umutekano zivuga ko inyandiko nyinshi z’ubutegetsi zangiritse cyane.

Bivugwa ko nta wari guhangarika uyu mutwe kuvogera ako gace kuko nta ngabo za leta FARDC cyangwa polisi zaharangwaga. Abapolisi bake babaga muri ako gace hari hashize iminsi bakavuyemo.

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa