Fearless nyuma yo gucucura umusore bakundanaga asigaye abana mu ibanga n’ umuzungu ugiye kumurongora
Yanditswe: Wednesday 09, May 2018
Fearless kuri ubu asigaye yibanira n’umuzungu bateganya gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka mu ibanga.
Umuraperikazi Niyonsenga Keza Amina uzwi nka Keza Stamina Fearless wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Icyerekezo” yakoranye na Queen Cha, “Mana Mfasha”, n’iyitwa “Nta Kuri Mbona“ yaririmbanye n’abaraperi benshi bazwi hano mu Rwanda . Nyuma yo kuvugwaho gutandukana n’ uwari umukunzi we Lil P amuriye amafaranga kuri ubu ngo asigaye abana n’ umuzungu bateganya gukora ubukwe .
Aya makuru yatangajwe n’ umukobwa w’ inshuti ya Fearless ubwo twamubazaga ku myiteguro y’ ubukwe bwa mugenzi ndetse n’ umuzungu bateganya kurushingana adusubiza atubwira ko atazi itariki neza y’ ubukwe bwabo gusa ko buteganyijwe mu mpera zuyu mwaka kandi ko kuri ubu basigaye bibanira ahantu yagize ibanga.
Yagize ati “ Ubukwe bwa Fearless buteganyijwe mu mpera zuyu mwaka […] ikindi nuko kuri ubu basigaye babana.
Mu kiganiro UMURYANGO twagiranye na Fearless kuri ubu utakitaba telefone yose ibonetse yirinze kugira icyo atangaza kubivugwa ko yaba abana mu inzu imwe n’ umuzungu biteguye gukora ubukwe gusa atubwira ko ubukwe bwo imyiteguro igeze kure ndetse ko azaba ari ibirori by’ imboneka rimwe .
Twakwibutsa ko Fearless ari umwe mu bakobwa bakunzwe kubera udushya agira ndetse uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo n’ umuhanzi Lil P gusa bakaza gutandukana kubera ko uyu musore yamufuhiraga by’ intanga rugero .ikirenze kuribyo kandi nuko bivugwa ko batandukanye uyu mukobwa amaze kumumaraho amafaranga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *