skol

Aline Gahongayire yasohoye amashusho y’indirimbo imaze imyaka 10 ’Umwami Yesu’ yasubiyemo afatanyije na Serge Rugamba[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 07, Apr 2021

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yamaze gusohora amashusho y’indirimbo ‘Umwami Yesu’ yasubiyemo afatanyije na Serge Rugamba yanditswe n’umuhanzi w’umuhanga u Rwanda rwagize, Alex Dusabe.

Gahongayire mu 2021 ashyize imbere gukorana indirimbo n’abandi bahanzi mu rwego rwo kubahiriza ubusabe bwa benshi mu bafana be n’abakunzi b’umuziki bakunze kumubaza impamvu adakorana indirimbo n’abandi bahanzi.

Serge Rugamba bakoranye iyi ndirimbo ari kumufasha muri iki gihe mu bijyanye n’imiririmbire n’ibindi. Asanzwe ari umuhanzi ukomeye unigisha benshi ibijyanye n’umuziki.

Gahongayire yabwiye INYARWANDA ko yakuze akunda indirimbo ‘Umwami Yesu’ ya Alex Dusabe bitewe n’ubutumwa buyigize yifuza kuyisubiramo afatanyije na Serge Rugamba biyambaza Alex kugira ngo isohoke nk’uko bayishakaga.

Uyu muhanzikazi avuga ko iyi ndirimbo ayifata nk’iy’ibihe byose kuri we bitewe n’uruhare yagize mu buzima bwe.

Ati “Iyi ndirimbo nyizi igihe kinini kuva nkiri muri korali. Iyi ndirimbo yakomeje gukora ku buzima bwanjye mu myaka myinshi. Narayikundaga kuva nkiri umwana, ifite ubutumwa bw’urugendo rwa Yesu n’agakiza. Mbese kuri njye n’indirimbo y’ibihe byose.”

Gahongayire yavuze ko Serge Rugamba ari kumufasha mu bijyanye n’imiririmbire byanatumye amusaba ko bakorana iyi ndirimbo ‘iba nziza ku bw’icyubahiro cy’Imana’.

Uyu muhanzikazi ubarizwa muri Label ya Moriah Entertainment avuga ko Alex Dusabe yagize uruhare rukomeye kuri iyi ndirimbo, kuva mu ifatwa ry’amajwi n’amashusho kugeza isohotse.
REBA HASI AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO:

Gahongayire avuga ko Serge ari umuhanzi w’umunyamuziki unaririmba muri Asaph. Ndetse ko ajya akorera ibitaramo kuri Hotel des Milles Collines.

Gahongayire asohora indirimbo ‘Umwamo Yesu’ yayituye buri wese ukunda Imana. Ni indirimbo ivuga uburyo Umwami Yesu yitangiye umuntu, agapfa, agahambwa, akazuka maze abantu bakabona agakiza n’ubugingo buhoraho.

Iyi ndirimbo yanditswe na Alex Dusabe wakunzwe mu ndirimbo ‘Umuyoboro’ imaze imyaka irenga 10 isohotse.

Gahongayire na Serge bakoresheje imbaraga nyinshi muri iyi ndirimbo bakangurira buri wese kwihana.

Aline Gahongayire yaherukaga guhurira mu ndirimbo na Rugamba Serge mu ndirimbo yitwa ‘One way’ bakoranye na Serge Iyamuremye.

Serge Rugamba kandi si mushya mu baramyi kuko yagize uruhare ku mushinga wa Album ‘Naratsinze’ ya Ngamije Daniel [Pastor Gaby] na Mushiki we Semugeshi Claire.

Abantu batandukanye bamaze kureba iyi ndirimbo ‘Umwami Yesu’ ya Gahongayire na Serge, bavuze ko ari nziza cyane kandi ko bazahora bayumva.

Gahongayire yaherukaga gusohora indirimbo ‘Izindi mbaraga’ yakoranye n’umuhanzi Niyo Bosco yemereye ko amafaranga azavamo azayamuguriramo imodoka mu rwego rwo kumufasha kugera aho ashaka mu gihe gito.

‘Izindi mbaraga’ iri mu ndirimbo zihimbaza Imana zikunzwe muri iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa