Gitifu w’umurenge wa Kigali yakubitiwe i Karama ku manywa y’ihangu
Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, Niyibizi Jean Claude yakubiswe n’insoresore ubwo yari mu kazi mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama (IDP Model Village Karama).
Mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo Gitifu Niyibizi yari mu kazi yasabye umwe mu bakobwa kwambara agapfukamunwa, aramusuzugura ndetse aranamutuka.
Uyu muyobozi yagerageje gushyira uyu mukobwa mu modoka y’umutekano ariko insoresore zirahagoboka, zishyira gitifu ku munigo.
Hari amakuru ko abakoze ibi bashyikirijwe polisi gusa Gitifu Niyibizi Jean Claude akavuga ko atari ubwa mbere ahuriye n’isanganya i Karama nk’uko yabwiye BTN yatangaje iyi nkuru.
Yagize ati: “Hariya i Karama harimo bamwe mu basore n’inkumi bafite imyitwarire itari myiza, abantu batubaha abayobozi batinyuka guhangara ababakuriye, gusa si bose ariko sibyiza ubusanzwe umuntu muto akwiye kubaha umukuru.”
Gitifu yakomeje avuga ko no ku munsi mukuru w’ubunani nabwo ari mu kazi yasize imodoka ye agarutse asanga amapine bayakuyemo umwuka.
Ibitekerezo
Abantu bakubise uwo muyobozi bahanwe?ariko RIB ikurikirane neza imenye icyo kibazo kuko hari abayobozi bitwaza umwanya bafite bagahohotera abaturage .umuntu agakubita undi bazajya bahura nibyo rimwe narimwe bajye bamenyako abantu batarakara kimwe aho usanga umuntu yandagaza undi muruhame ngo ntaribuvuge ibyabaye.abo mubarebeho