skol
fortebet

Hari ababona Mwiseneza Josiane adakwiye kuba Nyampinga w’u Rwanda[AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Martin Munezero
Kuwa: Tuesday 22, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo hamenyekane Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 usimbura Iradukunda Liliane watowe 2018, Hari abagaragaje impamvu Mwiseneza Josiane ushyigikiwe na benshi adakwiye kwegukana iri kamba.

Ku ifoto ya Josiane yashyizwe ku rukuta rwa instagram rw’abategura Miss Rwanda hakomeje gutangwaho ibitekerezo ahanini byiganjemo abashyigikiye uyu mukobwa n’abandi bavuga ko adakwiye kwegukana ikamba bavuga ko atari mwiza.

Mu bagaragaje ko Mwiseneza adakwiye ikamba hari uwagize ati :

“Abanyarwanda nitugakunde byacitse Kandi nitukagendere mukavuyo Ubwo murabona koko uyu mukobwa USA uku yaba miss, Niba afite umuco, nubwenge Ariko nta Bwiza namba afite, check the definition of beauty, murwanda ntihabuze umukobwa Ufite beauty, brain na culture, Uyu rero azahabwe popularity nta miss Mbonye Aho murekere akavuyo murekere...... Turabihaze .ikindi Kandi kuba mufana josian ntibivuze ko mugomba kwibasirwa abandi bahatanye nawe nkuko ndi Kubibona kwa decate”

Uyu yunzemo agira ati :

“Ahubwo Josiane ku cyumweru azatahe azagaruke Aje gufata ikamba rya popularity, rero josian simvuzeko adakwiye ikamba azatwar popularity ye, nta mukobwa Usa kuriya wasohokera Urwanda Abakobwa bafite ubwiza ubwenge n’umuco Barahari.”

Uyu ariko ntiyatinze gusubizwa kuko aya magambo ye ntiyakiriwe neza n’abashyigikiye Josiane.

Hari uwamusubije agira ati : “Uzi abakobwa bavuyemo abo urikurata ngo nibeza batazi no kuvuga aho bavuka ngo nibeza ubwiza ni mu mutwe iyo ukeye mu mutwe byose biba byakemutse wowe urabona umukobwa uzubwenge nkuriya ngo miss Mwiseneza Josiane ngo simwiza nonese uwo mwiz wawe ninde raaaaa?????”

Ese koko wowe iyo urebye ubona Mwiseneza Josiane atujuje ibisabwa byose ngo ku buryo ataba Nyampinga akambikwa ikamba agahagararira u Rwanda?

Sponsored Ad

Ibitekerezo

  • Irarikwiye 200%. Abo beza se uvuga baramurusha ubwiza hehe?

    None umuntu ashigikiwe nabeshi nuwushigikiwe nabake wumva mwiza arinde?nibahiganywe uwufise abafana benshi atsinde uwufise bake atahe bacumugani bâti ushigikira umugabo adakomeye mugakubitirwa hamwe

    uretse na Miss Rwanda ntakwiye na Miss wumudugudu wiwabo.umuco nabandi barawufite ndetse nubumenyi hakiyongeraho nubwiza uwamuha ikamba yaba asecyeje isi kbs abantu ntibagakunde byacitse cyokoze yaragerageje kuko yatinyutse akiyamamaza

    Mbabajijwee namagambo yuzuye ubupfu uwo muntu witako josiane ataba miss wurwanda ubu arareba akabona abanyarwandwa bamushyigikiye ntamaso bafite yo kurebako josiane akwiye ikamba bishatse kuvugango abamushyigiye ntabwenge bafite yewee muntu turamushyigikiye kandi ubwiza uvuga arabufite ijana kwija niba wowee ntabwo ubona shyigikira abamurusha umushyire hasi

    oya rwose ntakwiye guhagarari urwanda bazamuhe populality ye naho abavuga ngo ubwiza nimumutwe ntaho mumategeko agenga aba Miss biri niba hari ingingo ibisobanura ntampamvu itagenderwaho ubwiza,ubwenge uburyo asubiza ibibazo ,umuco nibindi byose bigenderwaho kandi usibye akavuyo kababcitse rwose mujye mugira ukuri Josiane simwiza kwisura ntateye neza kandi ntakidasanwze yasubije kurusha abandi nigute umuko nka Josiane atazi ministre wintebe wigihugu cye mwaranguza ngo azabe Miss ?

    Ararikwiye 100% kuko buri muntu wese ni ikinege ku bwiza bwe ikindi ubwiza bw’umuntu buterwa nubushobozi bw’amaso yamurebye .Ayanjye niwe yaguyeho ahubwo ayawe yaguye kuri nde?Mutore nawe ayawe nibwo bushobozi yagize

    Ararikwiye 100% kuko buri muntu wese ni ikinege ku bwiza bwe ikindi ubwiza bw’umuntu buterwa nubushobozi bw’amaso yamurebye .Ayanjye niwe yaguyeho ahubwo ayawe yaguye kuri nde?Mutore nawe ayawe nibwo bushobozi yagize

  • 1
  • 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa