skol
fortebet

Harmonize yavuze ku mubano we na Huddah bivugwa ko baryamanye mu ibanga

Yanditswe: Saturday 28, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Harmonize yavuze ko mu gihe cyose umuntu abaye icyamamare ko ashinjwa byinshi bitandukanye bimusebya gusa ngo we yiyemeje kubyihanganira.

Sponsored Ad

Mu cyumweru gishize nibwo umuhanzi Harmonize warufite ibitaramo bitandukanye mu bihugu bitandukanye avuzweho kugira umubano wihariye na bamwe mu bakobwa ndetse bigacyekwa ko banaryamanye , kuri uyu munsi ubwo Harmonize yaganiraga n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yavuze ko Atari ukuri ahubwo ko iyo umuntu amaze kuba umusitari avugwaho byinshi.

Yagize ati “ Ayo makuru siyo kubera ko iyo umuntu amaze kuba umusitari avugwaho ibikorwa byinshi bitandukanye kandi bimusebya.“

Abajijwe amakuru yuko yaba yararyamanye n’umunyamidelikazi Huddah yasubije ko ataribyo gusa ko ari inshuti nawe bisanzwe.

Yaboneyeho n’umwanya wo kubwira umukunzi we Sarah ko agomba kwihanganira amakuru mabi amuvugwaho kuko amwe muriyo aba yuzuyemo ibinyoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa