skol
fortebet

Hatangajwe akaga gakomeye abagabo bafite inda nini yazanywe n’inzoga bahura nako mu gutera akabariro

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 01, Aug 2020

Hatangajwe akaga gakomeye abagabo bafite inda nini yazanywe n'inzoga bahura nako mu gutera akabariro

Sponsored Ad

skol

Abahanga mu buzima batangaje ko benshi mu bagabo bafite inda nini yazanywe no kunywa inzoga nyinshi bagira ibyago bikomeye byo kugira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina kubera ko ibitsina byabo bidafata umurego.

Aba bahanga bavuze ko abagabo 9 ku 10 bafite inda nini zazanywe no kunywa inzoga nyinshi ibitsina byabo bigorana gufata umurego bigatuma babihiriza abagore babo.

Aba ngo ni benshi cyane ugereranyije n’abandi bafite inda zisanzwe kuko ngo usanga ari bake cyane bagira ikibazo cyo gushyukwa.

Ikindi kibazo gikomeye aba bagabo bagira n’icyo kurangiza kuko ngo bataryoherwa cyane n’imibonano mpuzabitsina ndetse ngo ntibayishimira.

Iyi nda nini ituma amaraso ataba menshi ngo akangure imisemburo ya Testosterone ituma umugabo aryoherwa no gutera akabariro nkuko byatangajwe n’umushakashatsi wo muri Turkia mu gitabo cyitwa Sexual Medicine.

Profeseri Mustafa Bolat yagize ati “Bimeze nk’ikibazo cy’imijyana y’amaraso gikunze kubaho iyo umuntu arwaye umutima.”

Undi muhanga mu bijyanye n’ibitsina witwa Phillip Hodson yagize ati “Inda nini izanwa no kunywa inzoga ntabwo ari mbi gusa ku buzima bw’umuntu ahubwo inatera ikibazo mu gutangira,gukomeza cyangwa kurangiza igikorwa cyo gutera akabariro.”

Sponsored Ad

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa