skol
fortebet

Ibi bintu 10 ugiye ubikora wahora usobanutse ku buryo buri wese yazanjya yifuza kumenyana nawe

Yanditswe: Sunday 21, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Ibi bishobora kuvuga ko byagusaba gusubira ishuri, kuzuza akabati kawe k’ibitabo amasomo menshi kandi akomeye, ariko kuba umunyabwenge no guhorana umucyo mu byo ukora (smartness) no mu bandi ntabwo bisaba umwanya munini n’imbaraga zidasanzwe.

Sponsored Ad

Ushobora kuba uri umwe mu batekereza ko ubuhanga n’ubwenge mu byo umuntu akora buri munsi ari ibyo umuntu yize kera akiri muto, kandi ukaba wizera ko ibyo bitajya bihinduka. Ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi atari ukuri. Uko twitwara mu bibazo n’ibyo dukora bigaburira ubwonko bwacu ku buryo bugaragara bikazamura ikigero cy’imyumvire umuntu ariho.
Ikinyamakuru TIME nyuma yo kubaza abantu batandukanye barimo abahanga mu buvuzi, ubumenyamuntu, imibanire n’abandi, ndetse n’abashakashatsi mu by’imibereho ya muntu, cyagerageje gushyira ahagaragara ibintu 10 by’ingenzi wakora mu buzima bwawe bwa buri munsi bikagufasha guhora ucyeye mu byo ukora.

1.Gukoresha neza igihe cyawe igihe uri kuri interineti

Buri gihe ugize amahirwe yo kujya kuri interineti, ntabwo icyo ukeneye ari ukureba ku mbuga nkoranyambaga gusa aho wiganirira n’inshuti cyangwa ukita ku kureba amafoto baherutse gushyiraho. Ibi si byiza kuko burya imbuga za Interineti ziba zuzuyeho ibintu byagufasha kwiyungura ubumenyi muri byinshi. Urugero: Ushobora kwifashisha interineti ukiga byinshi mu bijyanye na siyansi, ushobora kwihugura mu kibonezamvugo cy’ururimi runaka n’ibindi.

2.Gerageza kwandika icyo wize

Ntabwo bigomba kuba birebire cyangwa ngo bigusabe kuba wafata iminota myinshi wandika. Ariko gufata akanya gato buri munsi ukagira icyo wandika ushobora kuba wungutse cyangwa wize ni kimwe mu bigufasha guteza imbere imitekerereze yawe. Ubishoboye wakwandika nk’amagambo 400 buri munsi ajyanye n’ icyo wize uwo munsi.

3.Kora urutonde rw’ibyo warangije gukora

Igice kinini cy’ubwenge ni ukwigirira icyizere no guhora wishimye. Ibi rero bikore wandika urutonde rw’ibyo warangije gukora cyangwa umaze kugeraho, atari urutonde rw’ibyo uteganya. Ibi bigufasha kwigirira icyizere no gushaka gukora ibindi byinshi ngo nabyo bijye kuri urwo rutonde.

4.Kina udukino turuhura mu mutwe

Imyinshi muri iyi mikino ikinirwa ku mbaho zishushanyijeho, ni kimwe mu byo wakora bikagufasha kuruhuka. Urugero ni nka Dame, igisoro, echec. Gerageza gukina iyi mikino udakopera.

5.Gira inshuti zisobanutse (Smart Friends)

Kugira inshuti zisobanutse ni byiza, ushobora gutekereza ko wenda bikuraho kuba wakwigirira icyizere, ariko guhora ugendana n’abantu bazi ubwenge no kukurusha ni bumwe mu buryo bwihuse bwo kwiga byinshi. Gerageza kwigumira mu kigare cy’abanyabwenge. Buriya imyumvire yawe iba ifite aho ihuriye n’inshuti zawe eshanu za hafi.

Shaka rero uburyo wazengurukwa n’abantu basobanutse mu buzima bwawe bwa buri munsi, buri gihe wiyoroshye kandi ube ufite ubushake bwo kuba wagira icyo wigira kuri izo nshuti zawe.

6.Gusoma cyane

Yego ibi bigaragara nk’akazi kagoye, ariko iki ni kimwe mu bisubizo byagufasha kuba umuntu usobanutse kandi w’umunyabwenge. Gusoma ni ingezi cyane. Ibitekerezo biba byinshi iyo haje igitekerezo cyo gushaka kumenya ibyo gusoma byiza mu guteza imbere ubwonko. Bamwe batanga ibitekerezo bavuga ko umuntu yasoma ibinyamakuru akabivaho ajya byibuze ku bitabo, ariko icy’ingenzi ni ingano y’ibyo usoma. Soma byinshi.

7.Sobanurira abandi ibyo uzi

“Niba utashobora kubisobanura mu buryo bworoshye, ubwo ntabwo ubyumva neza”. Aya ni amagambo y’umuhanga Albert Einstein. Ushobora kumenya neza ko wize neza mu gihe wabasha gusobanura ibyo wize. Kandi burya iyo ubisobanurira abandi, nawe uba uri gukarishya ubwenge neza. Mbere yo kwemeza ko wize neza, itonde ubanze umenye niba ushobora kubisobanurira undi muntu.

Buri kintu icyo ari cyo cyose wize, cyaba gito cyangwa kinini, kigumane mu bwonko kugeza igihe nawe ushobora kucyigisha undi muntu. Biroroshye kuba wagira icyo wiga ariko kubigumana mu mutwe no kubasha kubyigisha abandi ni byo bigaragaza ubuhanga.

8.Gerageza gukora ibintu bishya utari uzi

Urugero rufatika rwatangwa hano ni uwashinze sosiyete ya Apple. Steve Jobs nyuma yo kuva mu ishuri, akoresheje ubugeni yari yarize yagerageje kuba yakora ikintu gishya nawe ubwe atari asanzwe azi. Nta muntu watekerezaga ko byazagera aho bigeze ubu. Ukoresheje ubumenyi ufite ubu ushobora gukora ikintu gishya, wabona kibaye icy’agaciro mu bihe bizaza. Ukeneye rero kugira ubushake bwo guhanga ibintu bishya.

9.Kora uko ushoboye wige ururimi rushya

Ntabwo ukeneye kuba wahita uba intyoza mu rurimi rw’amahanga wahisemo kuba wakwiga. Ushobora gutangira kwiga ururimi rw’amahanga wiyicariye ku ntebe mu biro iwawe. Hari imbuga za Interineti z’ubuntu zigisha indimi. Ushobora kuba utazi izo mbuga ariko twakwereka zimwe muri zo. Wakwifashisha “Livemocha”, “Busuu” yewe na “Memrise” yagufasha kwiga izindi ndimi kandi ku buntu.

10.Fata umwanya wo gutuza muri wowe

Gerageza guha ubwonko bwawe umwanya wo gutekereza ku byo wize. Ushobora kwicara ahantu hatuje cyane buri munsi uko ubonye akanya, ibi ni ingenzi ku mikorere myiza y’ubwonko bwa muntu. Utekereze ku byo wiriwemo umunsi wose. Hari uzakubwira ko abitekerezaho iyo ari muri siporo yiruka.

Ibitekerezo

  • Uko nabasha gufata ibintu byinshi mu
    gihe gito?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa