skol
fortebet

Ibintu 15 bitangaje mu ikoreshwa rya Telefone

Yanditswe: Monday 11, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Telefone ni igikoresho cya buri munsi mu bikorwa bitandukanye, kuri bamwe zisigaye zarabaye ubuzima bwacu iyo tutazifite ubuzima burahungabana. Tugiye kuvuga ku bintu 15 bitangaje mu ikoreshwa rya telefone.

Sponsored Ad

Telefone ni igikoresho gikoreshwa mu bikorwa byacu bitandukanye byinshi byiganjemo ibifite inyungu z’iterambere hakazamo n’ibyo kwishimisha. Twifashishije urubuga rwa quoracreative.com, nbcnews.com, bestlifeonline.com na thelancet.com ku bushakashatsi bakoze batubwira byinshi bijyanye n’uburyo umuntu akoresha telefone ndetse n’ibindi bitangaje ushobora kuba wibaza mu ikoreshwa rya telefone ngendanwa.

1.66% y’abakoresha telefone ku isi barwaye indwara ya nomophobia iterwa no kuba imbata ya telefone zabo

2.Nibura impuzandengo y’abantu batunze telefone bazirebamo inshuro 150 ku munsi nibura buri muntu buri minota 6 areba muri telefone ku babaye imbata ya telefone zabo.

Ibi icyo bisobanuye ni uko hari ababikora cyane hari n’ababikora gacye gusa icyegeranyo kitwereka ko tureba muri telefone zacu inshuri 150 ku munsi byagera kuri babandi bamaze kurwara nomophobia bikarenga kuko uyu adashobora kumara iminota 3 atarareba muri telefone.

3.Telefone ziri ku isi ziraruta umubare w’abantu batuye isi: aha bavugako nibura habayeho gusaranganya telefone ku bantu batuye isi nibura buri muntu yafata telefone 1.5.

4.78% y’abatuye ubwongereza bashaje nibo batunze telefone

5.Ubwoko bwa telefone bukoreshwa cyane ku isi ni Samsung, 20% bya telefone zigurishwa mu isi ni iz’iki kigo.

6.Baylor itangaza ko nibura hakozwe impuzandengo ku bakobwa biga mu makaminuza atandukanye, nibura buri wese amara amasaha 10 ku munsi. Aha bavuga ko hari nibura abakoresha igihe gito kimwe n’uko hari abakirenza noneho hakorwa impuzandego bagasanga buri wese amara igihe kijya kungana n’igice cy’umunsi ari kuri telefone ashobora kuba ari kumbuga nkoranyambaga cyangwa ari kuvugira kuri telefone ye.

7.88% zabatunze telefone bazikoresha batwaye imodoka, aha nikubantu batunze telefone banafite imodoka batwara.

8.Emails 75% zifungurwa n’abanyamerika bazifungura bakoresheje telefone ngendanwa.

9.70% by’urubyiruko rutuye ku isi bakoresha telefone mu kugura ibicuruzwa hirya no hino ku isi.

10.53% by’urubyiruko rutuye isi baha agaciro imbuga nkoranyambaga kuruta ibindi bikorwa bijyanye n’ubuzima cyangwa guhura n’imiryango yabo.

11.Miliyari 3.8 y’amadorari y’amanyamerica niyo urubuga rwa twitter rwasaruye mu kwamamaza mu mwaka wa 2018.

12.Abantu 2 muri 5 bashaje batunze telefone bakoresha ijwi mu gukora ubushakshatsi kuri murandasi.

13.Ikigo cya Motorola nicyo cyakoze telefone njyendanwa bwa mbere kuwa 3 mata 1973.

14.Umuntu ukoresha telefone nibura amasaha 5 ku munsi aba afite amahirwe yo kwiyahura angana na 71% kurusha ukoresha telefone nibura isaha 1 ku munsi.

15.Buri munsi hakorwa miliyoni 100 za whatsap voice call

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa