skol
fortebet

Ibintu 8 Abanyarwanda bakwigira kuri Knowless

Yanditswe: Thursday 19, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Icyamamare/kazi ni umuntu abantu benshi bafatiraho icyitegererezo. Icyitegererezo umuntu w’icyamamare runaka atanga gishobora kuba kibi cyangwa cyiza bitewe n’uko icyo cyamamare cyitwara. Ibyamamare byo ku isi yose bikurikirwa ndetse bigakundwa n’abantu banyuranye. Haba abahanzi abakinnyi ba Film,abakinnyi b’umupira w’amaguru ,abanyamideli, ba Nyampinga n’abandi.
Bariya bose niko bagira isura nziza cyangwa mbi batanga muri sosiyete y’abantu ku isi yose. Mu Rwanda dufite umubare munini (...)

Sponsored Ad

Icyamamare/kazi ni umuntu abantu benshi bafatiraho icyitegererezo. Icyitegererezo umuntu w’icyamamare runaka atanga gishobora kuba kibi cyangwa cyiza bitewe n’uko icyo cyamamare cyitwara. Ibyamamare byo ku isi yose bikurikirwa ndetse bigakundwa n’abantu banyuranye. Haba abahanzi abakinnyi ba Film,abakinnyi b’umupira w’amaguru ,abanyamideli, ba Nyampinga n’abandi.

Bariya bose niko bagira isura nziza cyangwa mbi batanga muri sosiyete y’abantu ku isi yose. Mu Rwanda dufite umubare munini w’ibyamamare/kazi. Yaba abakunzwe cyangwa bazwi ku isi yose,ndetse n’abagarukira mu Rwanda. Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibintu 8 Abanyarwandakazi bakwigira kuri Butera Knowless, umwe mu byamamarekazi muri muzika nyarwanda.

Hari ibintu byinshi Butera Jeanne d’Arc uzwi cyane ku izina rya Knowless yakwigisha abanyarwandakazi muri rusange. Ariko tugiye kurebera hamwe bimwe muri byo.

1.Ntiyaheranwe n’ubupfubyi

Butera Knowless ni ikinege mu muryango we. Ni impfubyi ku babyeyi bombi. N’ubwo yabaye imfubyi afite imyaka 4 gusa, ntiyaheranwe n’agahinda ahubwo yakomeje gukora no kurwana n’ubuzima bwa buri munsi kugera aho ageze ubu. Bitewe n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, abana benshi bagiye babura ababyeyi babo bakiri bato.

Kuba imfubyi si byiza nta n’umuntu wabyifurizwa,ariko nyuma yo kuba imfubyi ubuzima burakomeza. Kumenya uko witwara mu bupfubyi bwawe niryo hurizo,Abakobwa benshi iyo babuze ababyeyi babo feri ya mbere ni ukwiyandarika no kwijandika mu busambanyi mu rwego rwo gushaka imibereho. Knowless yabashije kwiyubaka nyuma yo kubura ababyeyi be abasha kwifashisha impano ye yo kuririmba ngo agire icyo yigezaho.

2. Ntajarajara mu rukundo nk’ibindi byamamare cyangwa abandi bakobwa b’iki gihe

Knowless Butera, kuva aho abereye icyamamare yakundanye na Safi(Urban boys). Nyuma yaho batandukaniye, ntiyigeze ajarajara. Kuko yahise akundana na Producer Clement wo muri Kina music bamaze no kubyarana umwana.

Kwiyubaha no kutajarajara mu basore/abagabo narwo ni urugero rwiza abanyarwandakazi bakwigira kuri Butera.

3. Ntaha agaciro amagambo amuca intege

Nk’undi mukobwa wese w’umunyarwandakazi winjiye muri muzika, avugwaho byinshi, ibibi n’ibyiza. Amagambo amuca intege ndetse amusebya ntabura. Knowless kuva yatangira gukora muzika, hagiye havugwa amagambo menshi y’urucantege.

Ntiyabihaye agaciro ahubwo byamuhaga ingufu zo gukomeza gukora ashishikaye. Kudaha agaciro amagambo agusubiza inyuma ahubwo ugatumbira intego yawe ni urugero rwiza abanyarwandakazi bamwigiraho.

4. Azi icyo ashaka mu buzima

Ubwo yatangiraga muzika yasanze mu kibuga abandi bakobwa bari bafite ingufu nyinshi ndetse n’abafana benshi. N’ubwo yari mushya ariko yakomeje gukorana umurava,igihe abandi bagiye bacika intege we yakomeje guhanyanyaza.

Kuri ubu akaba ari mu bakobwa/abagore bakora muzika bafite imbaraga n’abafana benshi. Ntiyemera gucika intege cyangwa ngo amanike amaboko. Ni urugero rwiza kuko umurimo/akazi kose waba ukora bisaba ko uhorana intumbero no kudacika intege.

Abanyarwandakazi benshi bakunda kurangwa no gucika intege mu buzima, bagakunda ubuzima bworoshye. Kera bwo wasangaga umukobwa yibera aho ntashyire imbaraga nyinshi mu kazi ke, ngo ngaho ategereje umugabo uzamurongora bakabana, ariko kuri Knowles we ibyo ntibiri mu biranga ubuzima bwe, rukaba ari urugero rwiza yaha abanyarwandakazi.

5.Azi kwiyitaho

Umukobwa/umugore aho ava akagera wese aba agomba kwita cyane ku kuntu agaragara. Knowless Butera azi kwiyitaho nk’umwali wese w’I Rwanda. N’ubwo ari inshingano za buri mukobwa/umugore kwiyitaho, kugira isuku, kwita ku myambarire,… Kuri iyi ngingo, Knowless Butera we ni icyitegererezo cyiza, dore ko yigeze no kugaragara ku rutonde rw’abagore 10 b’ibyamamare bakurura abagabo muri aka karere ka Afurika y’uburasirazuba, abikesha iyi ngingo.

6.Uko iminsi ihita niko azamura urwego rw’imitekerereze

Ntawabura kuvuga ko Knowless agenda atera imbere mu mitekerereze, imivugire uko iminsi igenda ihita indi igataha. Ugereranyije urwego rw’imitekerereze yari afite agitangira muzika ye, ukarugereranya n’urwo agezeho kuri ubu, wasanga ntaho bihuriye. Uko ibihe biha ibindi niko agenda arushaho gukura no kureba kure. Abanyarwandakazi bakwiriye kumureberaho bakamenya guhindura imitekerereze bitewe n’umuvuduko isi ifite.

7. Akunda akazi ke

N’ubwo muzika ayifatanya n’akandi kazi k’urugo,ariko akunda umurimo kandi akawuha agaciro. Muzika ayikorana umurava ndetse agaharanira gutera imbere iteka. Iyo ukora akazi ugakunze ntakabuza utera imbere.

8. Agira umutima ufasha abababaye

Mu bikorwe bye bya muzika yibuka no gufasha abababaye. Yagiye agaragara ahantu henshi afasha abatishoboye, imfubyi ndetse n’abapfakazi. Kugira ubutunzi ni byiza ariko bikaba byiza kurushaho Kubusangira n’abadafite kivurira .

Knowless Butera siwe muhanzi ukize cyangwa ufite amafaranga menshi hano mu Rwanda ariko ari muri bake bagaragara mu bikorwa byo gufasha.

Ibitekerezo

  • Uwomugore turamurambiwe mwabuzikindi mwakwamamaza koko cyangwa mwabonye

    ASKY ABO YAKUNDANYE NABO SE URABAZI.SAFI YIRIRWAGA AMUTERA MURI KUMWE
    NYINE ABANA NUBWANDU ABA YANGA KO BIMENYWA AKIYOROBEK.

    nukur imana ujye imuha umungisha ’mubyo akora kd nabandi bamwingireho
    merci

    Njye mbona afite intumbero nziza ahubwo muzatubwire nuko tom close na pedro someone babayeho nukuri pedro someone yaramvuye imitezi ndakira ndamushimira ni umuhanzi pe byose arabishoboye pe!

    Wa munyamakuru we ufite ubunyamwuga buke, ibi byo kwamamaza abantu mu buryo buri indirect nta gaciro.ndahamya ko dufite ingero zabantu bafite ibikorwa byindashyukirwa buri munyarwanda akeneye kumenya bikamwubaka ariko kuko nta bitugukwaha ntushobora kumubwira abanyarwanda.shame on you .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa